Pakistan n'Ubuhinde bishimiye agahenge nyuma y'intambara bahanganyemo
Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”.
Ni nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera.
Ibi bitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13 bo ku ruhande rwayo, mu gihe abarenga 50 bakomeretse. Abakomeretse n’abishwe ni abo mu karere ka Kashmir.
Kuri ubu ibihugu byombi byemeranyije guhagarika kurasanaho no guhagarika ibindi bikorwa bya gisirikare byaba ibyo ku butaka, mu kirere no mu mazi.
Ni mu biganiro byabaye ku wa 10 Gicurasi 2025, ndetse nyuma y’iminsi ibiri impande zombi zizongera kuganira ku bibazo bafitanye.
Ako gahenge kishimiwe n’abaturage b’impande zombi n’ababarizwa mu Ntara ya Kashimir kuri buri gice igenzura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde Vikram Misri yavuze ko umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Pakistan yahamagaye mugenzi we wo mu Buhinde kugira ngo babe bahagaritse gushyamirana.
Ati “Bemeranyije ko impande zombi zihagarika kurwana ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byaba ibyo ku butaka mu kirere no mu nyanja.”
Ibinyamakuru bitandukanye birimo nka Time Magasine, byatangaje ko Perezida Donald Trump mu butumwa yanyujije kuri Truth Social yagize ati “Nyuma y’ijoro rirerire ry’ibiganiro byahujwe na Amerika nishimiye gutangaza ko u Buhinde na Pakistan byemeranyijwe ku gahenge. Ndashimira ibihugu byose ku bwo kumvikana no gukoresha ubwenge muri ibi bibazo.”
Ugushyamirana hagati y’ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amakimbirane .Byarushijeho kwiyongera ubwo ba mukerarugendo 26 bicirwaga mu karere ka Kashmir ku ruhande rw’u Buhinde; mu gitero cyashinjwe Pakistan.


Kinyarwanda
English
Swahili









