issa
AFC/M23 yategetse abacukura amabuye y'agaciro muri Kivu y'Amajyepfo gutanga umusoro

May 10, 2025 - 17:23
 0

Twangiza Mining, kompanyi icukura amabuye y'agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo nyuma yo gutegekwa n’ubuyobozi bushya buyobowe na AFC/M23, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru b'Abongereza Reuters.

Iyi kompanyi iyobowe na Shomka Resources, yandikiye abakozi bayo ibamenyesha ko guhera ku wa 8 Gicurasi bagomba guhita bahagarika akazi.

Mu nyandiko yagira iti "Dushingiye ku mabwiriza twahawe n’ubuyobozi bushya buri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Twangiza Mining irasabwa guhagarika ibikorwa byayo. Ibikoresho n’imodoka byahagaritswe."

Iyi gahunda ije mu gihe hari amakimbirane ku micungire y’umutungo kamere mu Burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba za M23 zimaze gufata intara ebyiri zikungahaye ku mabuye y’agaciro, zirimo gukomeza gushimangira imiyoborere yazo kuri ubu butaka.

Guverineri mushya wa Kivu y'Amajyepfo, Manu Birato, yashyizweho na AFC/M23, yavuze ko Twangiza Mining igomba gutangira kwishyura imisoro itari isanzwe yishyurwa.

Yagize ati "Turi kuganira na bo tubasobanurira ko guhera ubu bagomba gutangira kwishyura imisoro. Ubusanzwe, igihugu nta kintu na kimwe cyabakuragaho. Amafaranga yose yinjiraga mu mifuka y’abantu ku giti cyabo."

Birato kandi yakomeje avuga ko nta tegeko batanze ryo guhagarika ibikorwa bya sosiyete Twangiza Mining 

Ati "Twababwiye gusa ko bagomba gutangira gukurikiza amategeko yacu no kwishyura imisoro. Ikibazo bafite ni icyo kutabimenyera kuko bari baramenyereye gukora badatanga umusoro."

Umuvugizi wa Twangiza Mining yanze kugira icyo atangaza ku bivugwa na Birato.

Twangiza Mining ni kompanyi ihuriweho na sosiyete ya Shomka Capital, y’Abanye-Kongo ifite imigabane ya 65.5% na Baiyin International Investments Ltd y’Abashinwa ifite 34.5%.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com