issa
Aubin Minaku, Visi Perezida wa PPRD, yatawe muri yombi i Kinshasa

Jan 18, 2026 - 07:42
 0

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, inzego z’umutekano zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zataye muri yombi Aubin Minaku, Visi Perezida w’ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie), ryahoze riri ku butegetsi ku ngoma ya Joseph Kabila.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Actualite cyo muri RDC, aya makuru yemejwe n’abantu batandukanye bari hafi y’uyu munyapolitiki, barimo abo bakorana mu bya politiki n’abaturage bari hafi y’aho atuye. Ifatwa rye ryabereye mu rugo rwe ruherereye i Kinshasa, ahagana saa sita z’ijoro, aho inzego z’umutekano zazengurutse urwo rugo zifashishije abasirikare bo mu mitwe idasanzwe.

Kugeza ubu, impamvu nyir’izina z’itabwa muri yombi rya Aubin Minaku ntiziratangazwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Leta ya Congo. Gusa ikiriho nuko Tshisekedi ari mu murongo w’ibikorwa bikomeje byo kwikiza abanyapolitiki bafitanye isano n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Aubin Minaku wigeze kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, akaba n’umufatanyabikorwa wa hafi wa Joseph Kabila, yajyanywe ahantu hatazwi nyuma yo gufatwa. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko icyo gikorwa cyakozwe nta mvururu cyangwa ihohoterwa ribayeho.

Ishyaka PPRD ntiriratanga itangazo ryemeza cyangwa risobanura iby’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi waryo. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito undi muyobozi mukuru wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadary, atawe muri yombi mu byumweru bishize, akaba akomeje gufungirwa ahantu hatazwi.

Izi mpinduka za politiki zije zikurikira umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare wahamije Joseph Kabila ibyaha, amucira urubanza adahari, rumuhamya uruhare mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 ushinjwa gushyigikirwa n’u Rwanda. Leta ya Kinshasa ifata Joseph Kabila nk’“umuyobozi nyakuri” w’izo nyeshyamba, icyakora abamushyigikiye bavuga ko ibyo ari ugukoresha ubutabera mu nyungu za politiki.