Iburengerazuba: Aborozi bagiye kujya bagezwaho inkingo n’intanga z’amatungo hifashishijwe Drones
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atanu aborozi b’ingurube bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bazaba batangiye kubona intanga z’ingurube bazajya bagezwaho hifashishijwe drones nyuma y’igihe kitari gito bifuza iyi gahunda.
Iyi gahunda yo kugeza ku borozi intanga n’inkingo z’amatungo hifashishijwe drones yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda mu 2023. Uretse ko abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Iburengerazuba batigeze bagerwaho nayo bitewe ahanini n’imiterere y’aho ibyo Leta y’u Rwanda yavuze ko igiye gukemura.
Abatuye Intara y’Iburengerazuba bakomeje kugaragaza imbogamizi zo kutagezwaho intanga n’inkingo z’amatungo yabo, ibintu byateye Guverinoma gushyira ibyifuzo byabo imbere hagamijwe kongera iterambere ry’ubworozi muri iyo ntara.
Ku wa 1 Mata 2026, ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena y’u Rwanda ibisobanuro ku bibazo bikibangamiye iterambere ry’ubworozi mu izina rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yavuze ko hari ingamba nshya zafashwe kugira ngo icyo kibazo cy'abo baturage gikemuke.
Yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo Zipline gisanzwe gitanga serivisi za drones mu gihugu, bagiye kubaka ikibuga kizajya gihagurukiraho drones mu Ntara y’Iburengerazuba, hagamijwe gukemura ibyo bibazo by'abo baturage.
Ni ikibuga giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Karongi, kikazajya cyoherezamo drones zitwara intanga z’amatungo zijya mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Minisitiri Ndabamenye yavuze ko imirimo yo kubaka icyo kibuga iteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Mata 2026, mu gihe muri Kamena 2026 drones zizaba zatangiye gukora ingendo zitwara intanga z’ingurube zerekeza muri utu turere twari dusanzwe tutagerwamo n’iyi serivisi.
Ni gahunda yavuze ko kandi igamije gufasha aborozi kubona serivisi nziza z’ubuvuzi bw’amatungo, zirimo gutera intanga, gukurikirana ubuzima bw’amatungo no kubafasha kongera umusaruro mu bworozi bwabo.


Kinyarwanda
English
Swahili








