Rutsiro: Abana babiri barohamye mu kivu umwe arapfa
Abana babiri bo mu Karere ka Rutsiro, barimo ufite imyaka 12 n'iwa myaka 11 barohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo bari mu bwato, umwe ahita apfa undi arohorwa akiri muzima.
Ibi byabereye mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Musasa ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko aba bana basanze ubwato ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu barabufata bajya gusarura amapera ku Kirwa.
Umunyamabanga w'Umurenge wa Musasa Bisengimana Janvier, yemeje iby'aya makuru.
Ati " Amakuru tuyamenye mu kanya kashize, aho abana babiri bafashe ubwato babuvanye ku nkombe z'ikiyaga bararohama, Itangishaka arapfa. Uwarokotse yavuze ko bageze hagati bakananirwa kugashya ubwato bujyamo amazi bararohama, umwe arohorwa n'abantu bari mu bwato bigendera."
Yongeye kwibutsa abaturage ko amazi y'i Kivu adakiniishwa ndetse bakwiye kuyajyamo bambaye imyenda yabugenewe kubera ko iyo bagiyemo batayambaye baba bishyiriye urupfu.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga umurambo wari urimo gushakishwa na Polisi y'u Rwanda ishami ryo mu mazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









