Rusizi: Umusore yafunzwe akekwaho kwica nyina yarangiza akikata igitsina
Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe, aho bikekwa ko yabikoreshejwe no kugira ngo ahite amuzungura. Nyuma y’aho bimenyekanye, bahise yikingirana mu nzu, yikata igitsina ariko nticyacika.
\hagana mu masaha y’umugoroba nibwo abaturage bamenye ko uwo mubyeyi yitabye Imana, babanza kugira ngo yazize uburwayi kuko yari asanzwe arwaye.
Amakuru avuga ko bukeye ubwo bategura imihango yo kumushyingura, imva yari imaze gupfuba hari umuturage wagize amakenga arebye umurambo asanga nyakwigendera yakubiswe ikintu ku mutwe.
Abaturagen’inzego z’umutekano bahise bakeka ko umuhungu we, bamushatse ngo babimubaze yinjira mu nzu arakinga bamukinguje ku ngufu basanga amaze kwikata igitsina ariko kitacitseho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yagize ati "Uriya muryango ntabwo twari tuwufite mu miryango irimo amakimbirane. Harakekwa ko yamwishe kugira ngo amuzungure imitungo mike afite kuko yari umukecuru w’umukene. Turasa abaturage kwirinda gushaka imitungo bitanyuze mu nzira nziza".
Uyu muturage ukekwaho kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









