issa
Umuhungu wa Robert Mugabe yatawe muri yombi na Polisi ya Zimbabwe

Oct 4, 2025 - 07:22
 1

Robert Mugabe Junior, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe nyakwigendera Robert Mugabe, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa ibiyobyabwenge birimo urumogi yari afite ubwo Polisi ya Zimbabwe yamuhagarikaga mu muhanda wa Harare ubwo yari atwaye imodoka.

Ibi byatangajwe na Polisi ya Zimbabwe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ukwakira ivuga ko uwo Robert Mugabe Junior yafashwe n’inzego z’umutekano za Polisi y’icyo gihugu ku wa gatatu w’iki cyumweru, ubwo yari atwaye imodoka mu buryo butemewe mu muhanda ugenderwamo mu murongo umwe agafatwa arimo agendera mu cyerekezo kibujijwe. Polisi y’icyo gihugu yavuze ko ubwo yahagarikwaga yasanganywe udupfunyika tubiri tw’urumogi n’urundi rwari mu mufuka yari atwaye.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano za Polisi ya Zimbabwe avuga ko Robert Mugabe Junior, nyuma yo gutabwa muri yombi yahise ajyanwa mu rukiko ku wa 2 Ukwakira 2025, ngo abashe kuburanishwa uretse ko uwo munsi Mugabe Junior yisobanuye ahakana icyaha yivuye inyuma bituma urubanza rwimurirwa igihe rushyirwa ku wa mbere tariki ya 6 Ukwakira.

Polisi ya Zimbabwe ubwo yatangazaga iri tangazo yavuze ko tariki ya 3 Ukwakira 2025 yataye muri yombi abandi bantu batanu bivugwa ko bafitanye isano n’icyo cyaha bakaba nabo barafatanwe urumogi n’ibindi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa ecstasy, ndetse ko baba bakorana nk’itsinda n’uwo Mugabe Junior.

Robert Mugabe Junior ubu w’imyaka 33, si ubwa mbere avugwaho ndetse akemezwa n’inzego z’umutekano muri Zimbabwe ko akoresha ibiyobyabwenge. Kuko muri 2023, naho yaregwaga ibyaha bisa nk’ibyo ubu arimo ashinjwa uretse ko icyo gihe ho byakemukiye mu bwumvikane bidasabye kujya mu rukiko nk’uko byari byatangajwe.

Kugeza ubu biteganyijwe ko Mugabe Junior agomba kuburanira mu rukiko rwo muri icyo gihugu cya Zimbabwe ku wa 6 Ukwakira uretse ko we ahakana ibyo biyobyabwenge yasanganywe avuga ko bitari ibye.

Oct 4, 2025 - 09:32