Ngoma: Bamaze imyaka itatu batanga ubwizigame muri ‘ejo heza’ none ntibazi irengero ryabwo

Mar 3, 2025 - 11:11
 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera, baratabaza ubuyobozi ngo bubabarize irengero ry’amafaranga y’ubwizigame batanze muri gahunda ya ‘Ejo Heza.

Aba baturage ngo bamaze imyaka itatu batanga amafaranga mu matsinda basanzwe bizigamiramo, ariko bakaba batayibona kuri konti zabo zo kwizigamira.

Abaganiriye n’itangazamakuru bo mu Kagari ka Nyange muri uyu Murenge wa Mugesera, bavuga ko iyo babajije abayobozi b’akagali babasaba kwihangana kuko ngo sisiteme yapfuye.

Uwitwa Nuyanga Athanase avuga ko buri kwezi batanga imisanzu, none bikaba bibaye imyaka itatu nta kintu babona bityo bikaba bibateye impungenge.

Ati “Ariko ntitubona mesaje, ntitumenya aho ajya, twagira ngo turabajije tuti ‘ese ayo mafaranga ajya he? Bimeze bite?’ Bakatubwira bati ‘mube mwitonze ngo biri kwa BDE’ ngo ‘ntibyari byasobanuka’ ngo aba afite ibintu byinshi rimwe na rimwe ngo tuzagerwaho. Ariko nkibaza nti umwaka wa mbere ugashira n’uwa kabiri tubaza ugasanga ni ikibazo.”

Niyonagira Nathalie Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye imiterere yacyo kuko batari barakigejejweho.

Yagize ati “Tumaze iminsi tugenderera Akagari ka Nyange n’utundi Tugari ariko icyo kibazo bari batarakitugezaho. Niba bahari mwabadusigira tugakurikirana, tumenye ese ni aya he matsinda, yazigamye angahe ubundi yagiye he? kuko turabibona muri Sisitemu. Ubwo rero abaye ataragezemo na byo twabibona dukoresheje n’amarangamuntu yabo tukayakurikirana.”

Icyakora yemeza  ko hari abantu batari inyangamugayo bashobora gutwara amafaranga y’abaturage baba batanze muri iyi gahunda yo kwizigamira, ku buryo byayigiraho ingaruka kandi ari gahunda yatekerejwe na Leta ku neza zabo, bityo ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukurikirana iki kibazo.

Mar 3, 2025 - 12:13

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.