Goma: Abaturage bigaragambije bamagana ko AFC/M23 iva muri Uvira
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, baramukiye mu myigaragambyo igamije kwamagana icyemezo cy’umutwe wa AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi myigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile n’urubyiruko rwo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe, aho abaturage bagaragaje ko batishimiye ivanwa ry’ingabo za AFC/M23 muri Uvira, banasaba ko ingabo za Leta ya RDC zitasubira muri uwo mujyi.
Abigaragambyaga kandi bagaragaje ko banyuzwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bavuga ko bwabafashije kubona bimwe mu by’ibanze batagiraga birirmo umutekano n’ibikorwaremezo.
Byongeye kandi, aba baturage bashyikirije MONUSCO ubutumwa bwanditse busaba ko habaho ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose, bigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano igihugu kimazemo igihe kirekire.
Ni ku wa 17 Ukuboza ubwo umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wavuye mu mujyi wa Uvira wari umaze iminsi micye wigaruriye, nyuma y’igitutu washyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa Leta ya RDC yo ivuga ko uyu mutwe nta ngabo wigeze uvana muri uwo mujyi, ikemeza ko ibyo watangaje ari uburyo bwo kuyobya amahanga no kugabanya igitutu wari uriho.
Iyi myigaragambyo igaragaza uko ikibazo cy’umutekano n’ibya politiki mu burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impungenge ku mahoro n’ituze by’abaturage, mu gihe igisubizo kirambye kikiri kure yo kuboneka.


Kinyarwanda
English
Swahili









