Intwari ni nde? Menya Intwari z’Igihugu

Intwari ni nde? Menya Intwari z’Igihugu

Feb 1, 2025 - 23:34
 0

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikora mu bupfura n’ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza. None ku itariki ya 1 Gashyantare 2025, ni umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 31.

Uyu munsi mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1994, aho wizihizwaga tariki 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu gusa kuva mu 1999 nibwo watangiye kwizihizwa muri Gashyantare.

Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu bikurikira Imanzi, Imena n’Ingenzi.

IMANZI

Muri iki cyiciro hashyirwamo intwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu kugeza aho zitanga n’ubuzima bwazo bivuze ko ntawe ushobora kugishyirwamo akiri muzima.

Kugeza ubu muri iki cyiciro harimo intwari ebyiri, Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi.

IMENA

Iki cyiciro gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Intwari zirimo ni: Umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa n’abazungu akitwa Charles Leon Pierre, Rwagasa Michel, Uwiringimana Agatha, Niyitegeka Félicité n’abanyeshuri b’i Nyange.

INGENZI

Iki cyiciro giteganyirizwa abantu bahize abandi mu bikorwa, mu bitekerezo no mu mibereho, bakabera abandi urugero ruhanitse rw’ubwitange no kugira akamaro gakomeye.

Kugeza ubu, nta ntwari yari yashyirwa muri icyi cyiciro. Haracyakorwa ubushakashatsi ku bakandida bazashyirwamo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) nirwo rukora ubushakashatsi hakanzurwa ko umuntu ashyirwa mu ntwari z’igihugu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.