U Rwanda rwohereje inkunga y’ubutabazi muri Mozambique yibasiwe n’imyuzure
Guverinoma y’u Rwanda yatanze inkunga y’ubutabazi igenewe igihugu cya Mozambique, nyuma y’imyuzure ikomeye iherutse kwibasira iki gihugu, igahitana abantu benshi ikanavana mu byabo amagana y’ibihumbi by’abaturage.
Iyi nkunga igizwe na toni 20 z’ibiribwa, ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu bihe by’ibiza, ndetse n’imiti igenewe gufasha abagizweho ingaruka n’iyo myuzure. Iyo mfashanyo yamaze gushyikirizwa Mozambique, mu rwego rwo gufasha byihuse abari mu kaga.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indi nkunga y’inyongera izakomeza koherezwa muri iki gihugu mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abaturage ba Mozambique bari mu bihe bigoye.
Uru rwego rwo gufashanya rugaragaza umubano mwiza n’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique, ndetse n’umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









