Nyagatare: Umusirikare washinjwaga kwica umugore we yakatiwe imyaka 20
Umusirikare washinjwaga kwica umugore we mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025, yahamijwe n'urukiko rwa Gisirikare icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu, ahanishwa ibihano birimo gufungwa imyaka 20 no kwamburwa impeta za Gisirikare.
Tariki ya 15 Mutarama 2026, nibwo CPL Maniragena Simon, yaburanishirijwe mu ruhame mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, aho icyaha yakekwagaho cyakozwe tariki ya 21 Kanama 2025, bikavugwa ko yishe umugore we Gihozo Liliane bari bamaranye igihe gito bashakanye.
Mu iburana rye yunganiwe n'umunyamategeko witwa Maitre Munyakazi Edmond, CPL Maniragena wari waje kuburana yambaye impuzankano za Gisirikare ntiyemeraga icyaha yaregwaga n'ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare ahubwo yavuga ko umugore we yapfuye biturutse ku kurwana hagati ye n'uwahoze ari umugore we. Mu rubanza rwo ku wa 15 Mutarama 2026, Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare bwashinjaga CPL Maniragena Simon gutegura umugambi wo kwica umugore we ndetse akanawushyira mu bikorwa mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025.
CPL Maniragena yavuze ko yarwanye n'umugore we biturutse ku butumwa bugufi yabonye bwoherejwe n'umuntu atabashije kumenya, avuga ko bwabazaga uwari umugore we niba umugabo we ari hafi gusubira mu kazi, yavugaga ko uwabwanditse, yamubwiraga ko amukumbuye ndetse akumbuye n'ibihe byabo ko yifuza ko bongera guhura bagatembera.
CPL Maniragena , yakomeje avuga ko yarwanye n'umugore nyuma anasohoka amucitse yikubita ku ibuye avuga ko abaturanyi baje kubunga bagasabana imbabazi bakanaryama, ariko byagera mu rukerera akarerembura. Avuga ko ibyabaye byamugwiririye kandi ko nta mugambi wo kwica umugore we yateguye. Yanavuze ko ibyo yakoze abyicuza ndetse asaba imbabazi umuryango we n'umuryango yashatsemo umugore we yakekwagaho kwiga kwica ndetse anasaba imbabazi Ingabo z'u Rwanda, RDF kubera igikorwa we yitaga icy'ububwa.
Uwunganiraga abo mu muryango wa Gihozo Liliane wahoze ari umugore wa CPL Maniragena, basabye indishyi za miliyoni 100 ndetse Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumusabira igihano cya Burundu. Icyo gihe urukiko rwapfundikiye urubanza hatangazwa isomwa ry'imyanzuro ku wa 13 Gashyantare 2026.
Mu isomwa ry'urubanza ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwahanishije CPL Maniragena gufungwa imyaka 20 akanamburwa impeta za Gisirikare nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu. Urukiko rwanamuhanishije n'ihazabu ya miLiyoni 30 ndetse akazishyura indishyi za 20, 520, 000frw .
Bamwe mu baturage bakurikiranye isomwa ry'urubanza rwe babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba uwo musirikare yaraburanishirijwe mu ruhame.
Umwe mu baturage yagize "Kuba rutagiye kure ni ukugira ngo baruzane hano maze n'abandi baturage barebe ibibi bibera mu kurwana, urugomo, kugira umujinya ntugire rutangira,"
Undi mugore yagize ati"Yaraje mbere araburana amaze kuburana batubwira ko azagaruka badusomere imbere y'abaturage ibyavuyemo, twumvise ko bamuhannye, bamuciye amamiliyoni kandi bamuhanishije imyaka 20 y'igifungo. Kera twari tuzi ko umusirikare aramutse akoze ikintu badashobora kumufunga, ariko bitweretse ko inzego zacu zikora neza, tubonye ko umuntu wese atakora icyaha yitwaje umurimo afite."


Kinyarwanda
English
Swahili









