DRC:Ingagi yabyaye impanga
Ingagi yo muri Pariki ya Virunga iherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi, yabyaye impanga z’ingabo.
Kubyara impanga ku ngagi ni bintu bidakunze kubaho cyane ndetse n’abahanga bemeza ko mu ngagi zibyara, izitageze kuri 1% ari zo zibyara impanga,
Ingagi zo mu misozi miremire zigaragara hake, ndetse inyinshi ziba mu Rwanda, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, muri Uganda no muri RDC.
Amafoto yashyizwe hanze n’abayobozi bashinzwe pariki ya Virunga yo muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ingagi y’ingore iteruye abana babiri.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri pariki ya Virunga, Bienvenu Bwende, yavuze ko izindi mpanga zaherukaga kuhavuka mu 2025.
Umwe mu bayobozi muri iyi pariki, Méthode Uhoze, yabwiye AFP ko “abana bombi bafite igitsina gabo.”
Ingagi yabyaye impanga ni iyo mu muryango witwa Bageni, ugizwe n’ingagi 59. Ni wo mugari muri Pariki ya Virunga iherereye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ikigo gishinzwe gucunga iyi pariki cyatangaje ko hashyizweho ingamba n’ibikorwa bitandukanye bigamije gucungira hafi abo bana b’ingagi ngo bashobore gukomeza kubaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









