Kirehe: Bahangayikishijwe n'inzoga bita imbugita iteza amakimbirane mu miryango
Abaturage batuye mu Karere ka Kirehe, bavuga ko hari abaturage bakora inzoga zitujuje ubuzirange bise imbugita ndetse zikomeje guteza amakimbirane mu miryango no kwangiza ubuzima bw'abaturage.
Iyo nzoga abatuye mu karere bise Imbugita, bavuga ko iri mu biteza amakimbirane mu miryango ndetse bamwe ikabangiriza ubuzima kubera kuyinywa itujuje ubuziranenge nkuko tubikesha ATV .
Umwe mu bagabo yagize ati "Umugore ajya muri ako kabari akavayo yahaze imbugita, akaza akadutesha umutwe akaba yakumena n'ubwonko, bagomba kubica kuko biriya ntaho bitaniye n'urumogi."
Uwo mugabo yakomeje agaragaza uko iyo nzoga ituma abaturage bakora ibikorwa bigayitse.
Yagize ati "Iyo bamaze gusinda ujya kubona nk'umuntu w'umukecuru ukabona afashe agasore ukabona karamukatanye kandi nk'umusaza nibereye mu rugo, wa mukecuru akaza akagusindiraho akaza akagutesha n'umutwe.
Nkanjye nihereho umugore yigeze guhaga, ahaze iyo nzoga, reba izi ni indodo ubwo yaraje nikorera amasafuriya, aba ankubise agapanga ko mu mutwe, n'ubu abo bakecuru bakoze kutunanira kubera izo nzoga."
Abaturage basaba ko hafatwa ingamba kugira ngo izo nzoga zicike burundu Umwe mu baturage.
yagize ati "Ni ukuzica zikavaho, kuko zirashajisha abana b'abasore, zigashajisha abana b'urubyiruko ejo hazaza, ugasanga umusatsi waracuramye ukibaza se yarwaye bwaki ryari?mwadufasha izo nzoga zigacika zikavaho."
ATV dukesha iyi nkuru yagerageje no kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe ntibyakunda . Muri Gashyantare 2026, umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SSP Twizeyimana Hamdun yabwiye UkWELITIMES ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuzirange ndetse asaba abaturage kujya batanga amakuru kugira ngo abakora izo nzoga babihanirwe.

Kinyarwanda
English
Swahili









