Moto zikoresha lisansi zigiye guhagarikwa ku isoko ry’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bagakoresha izikoresha amashanyarazi.
Muri Mutarama 2025 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali.
Amb Uwihangaye yagaragaje ko icyo cyemezo kiri gutanga umusaruro kandi ko mu gihe cya vuba icyo cyemezo kizaba cyamaze gufatwa ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Muzi ko Leta yafashe icyemezo ko moto zitwara abantu zigomba kuba ari iz’amashanyarazi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ya vuba tugiye kwangura iyo ngamba ibe iy’igihugu cyose. Ntihagire moto yongera kwinjira mu gihugu itari iy’amashanyarazi, n’izitwara abantu mu gihugu hose bibe bityo."
Yongeyeho ati “Isoko rimaze gufata, hari abazana moto, hari abakora ibyo gutanga umuriro, ntabwo ushobora kuvuga ko byera ngo de, ariko isoko rimaze gukura ku buryo dushobora kubyagura.”
Imibare yerekana ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Umubare munini w’izi moto zacurujwe ni izikoresha amashanyarazi, cyane ko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda nk’uko urubuga ‘motorcyclesdata’ rubigaragaza.
Iyo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwandika moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi, izisanzwe zemerewe gukora zo zikomeza umurimo nk’uko bisanzwe.
Muri iki gihe umuntu mushya ugiye gukora ikimotari iyo agiye kuri RURA gushaka ibyangombwa, asabwa ko moto akoresha iba iy’amashanyarazi.

Kinyarwanda
English
Swahili









