issa
Haringingo Francis yasobanuye ku ihagarikwa rya Bassane no kudakinisha Kitoko

Apr 23, 2026 - 11:20
 0

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko Aziz Bassane yahagaritswe ndetse ikipe irimo gukora iperereza ku byo arimo kuvugwaho bitari byiza byo hanze y’ikibuga.

Ku wa Gatatu tariki 22 Mata 2026, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wari mwiza ariko ikipe ya Rayon Sports ikina n’imbaraga nyinshi ndetse inarema uburyo bwinshi bitandukanye n’imikino itatu iheruka wabonaga abakinnyi bananiwe ndetse bakina nabi.

Nyuma y’uyu mukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yagarutse kuri byinshi ndetse atangaza impamvu Faustin Likau Pizzaro atagaragaye muri uyu mukino utari woroshye.

Yagize ati “ Kutagaragara kuri uyu mukino, Likau Kitoko ni igitekerezo cy’umukino cyijyanye n’abanyamahanga benshi dufite. Twashatse kumuruhura kuko yagize iminsi akina imikino myinshi.”

Haringingo Francis yagarutse kandi ku kibazo cya Aziz Bassane urimo kugarukwaho cyane kubera imyitwarire mibi yo hanze y’ikibuga inagira ingaruka mu kibuga.  

Yagize ati “ Ikibazo cya Bassane, ni ibintu ikipe irimo gukurikirana, byamugaragayeho bakiri gushakaho amakuru. Icyo navuga ni uko Rayon Sports ari ikigo kandi ari ikipe nkuru, abantu bagomba kwitwara neza, bakabyerekana mu kibuga no hanze yacyo kugira ngo ikomeze guhatana.”

Haringingo Francis yatangaje ko nta gihe gihari Aziz Bassane  yahagaritswe ahubwo mu gihe iperereza ryarangira bagasanga nta kibazo cyari gihari azagaruka mu bandi bakinnyi.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukurikizaho umukino izajya guhura na Amagaju FC mu karere ka Huye mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona uzabera kuri Kamena kubera ko Sitade ya Huye irimo kuvugururwa.

Aziz Bassane wa Rayon Sports yagize imvune ikomeye | IGIHEAziz Bassane yahawe ibihano

Faustin Likau yasinyiye Rayon Sports ImvahoNshyaKitoko Likau Faustin ntabwo yakinnye umukino Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Haringingo Francis yasobanuye ku ihagarikwa rya Bassane no kudakinisha Kitoko

Apr 23, 2026 - 11:20
Apr 23, 2026 - 11:58