issa
Umugabo yacukuye amagufwa ya mushikiwe ashaka kwemeza banki yamwimye amafaranga

Apr 28, 2026 - 16:32
 0

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo yacukuye amagufa ya mushiki we kugira ngo abone amafaranga ibihumbi 19,300 by’amafaranga yo mu Buhinde nyuma y’uko banki yanze kwemera ko yapfuye.

Ni inkuru itangaje kandi iteye ubwoba yabereye mu karere ka Keonjhar muri Odisha mu gihugu cy’Ubuhinde, aho umugabo yacukuye ibisigazwa bya mushiki we wapfuye akabijyana kuri banki, nyuma yo kunanirwa kubikuza amafaranga ye kubera kubura ibyangombwa byemeza urupfu rw’uwo mukobwa.

Impaka hagati ye na banki ku kubikuza amafaranga
Nk’uko byatangajwe n’abaturage, mushiki w’uwo mugabo witwa Kankada Munda yapfuye hashize hafi amezi abiri. Kubera ko nta bandi bo mu muryango bari bagihari, uwo mugabo bivugwa ko ari we wari usigaye ari umuragwa w’imitungo y’iwabo.

Igihe yageraga kuri banki ya Odisha Gramin Bank asaba kubikuza ayo mafaranga, abakozi ba banki barabyanze, bavuga ko bisaba kubahiriza amategeko asanzwe. Bamubwiye ko hakenewe kuba nyiri konti ahari cyangwa hakabaho ibyangombwa byemewe n’amategeko nk’icyemezo cy’urupfu cyangwa inyandiko z’umurage.

Kubera ko uwo mugabo atashoboye kubona ibyo byangombwa, kandi bikavugwa ko atize cyane, yasubiye mu mudugudu we acukura aho mushiki we yashyinguwe.

Nyuma, yafashe amagufa ye ayazingira mu mwenda, ayashyira ku bitugu bye, agenda ibirometero byinshi ajya kuri banki iri i Malliposi, ibintu byateje impagarara n’ubwoba mu bantu babibonye.

Abaturage bamwe bavuze ko abakozi ba banki bashoboraga kugenzura amakuru y’urupfu bifashishije ubuyobozi bw’ibanze aho gutsimbarara gusa ku byangombwa, bagaragaza ko iki kibazo cyari gukemurwa mu buryo burimo ubumuntu n’impuhwe.

Polisi yahise igera aho byabereye nyuma yo kubimenyeshwa, maze igerageza kumutujisha. Abayobozi batangaje ko bari gusuzuma iki kibazo bashingiye ku mpamvu z’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu. Inzego zibishinzwe zasabye ibisobanuro banki ku buryo yitwaye muri iki kibazo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umugabo yacukuye amagufwa ya mushikiwe ashaka kwemeza banki yamwimye amafaranga

Apr 28, 2026 - 16:32
Apr 28, 2026 - 17:25