Kigali: Hari abagore bayashora mu Kadege bikarangira abana baburaye
Mu gihe benshi mu bakina imikino y'amahirwe bagura amakipe atandukanye usanga bakunze inshuro nyinshi kumvikana bavuga ko cyangwa se bigamba ko basekewe n'amahirwe bagatsindira amafaranga menshi.
Ubu bamwe mu bakina umukino w'amahirwe wa Aviator babatije akabyibiriro k'Akadege, bakomeje kurira ayo kwarika bavuga ko uyu mukino wabakenesheje.
Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bavuga, ko inzego zibishinzwe zagakwiye kureba uko zihagarika uyu mukino wa Aviatoro wahawe akazina k'akabyiniriro k'Akadege kubera uburyo umaze gukenesha abantu benshi cyane ko hari n'abo wasenyeye Ingo.
Bahamya ko uyu mukino usigaye ukinwa n'abantu bose barimo inkumi n'abakecuru mu gihe indi mikino myinshi usanga ukundwa gukinwa cyane n'urubyiruko.
Bavuga ko hari N'abakobwa benshi ndetse n'abagore basigaye bakoresha amafaranga yo guhaha bakayakinamo Akadege, kakayabarya bikarangira badahashye.
Habiyambere Pascal yagize ati " N'abakobwa b'iki gihe basigaye bakina akadege, uzi ko ahantu dutuye hari uwo bahaye amafaranga yo guhaha akora ubugoryi ayakina akadege birangira yose kayariye abwiriza abana?"
Uwamahoro Madina, nawe yemeza ko uyu mukino w'Akadege wakenesheje umugabo we ndetse n'umuryango wabo.
Ati " Keretse bakuyeho uriya mukino kuko sinkubeshye nk'umugabo wanjye bucya ari kuri telefone akanuye ngo ari gukina akadege ikindi nta mwenda n'umwe njya mbona agura, noneho ik lndi kibabaje n'uko utamenya n'aho ayo mafaranga avuga ko aba yariye ajya."
Yongeyeho umugabo we yari afite isambu ndetse akeka ko yayigurishije kubera uyu mukino.
Ishimwe Yves, nawe ni umusore ukona akadege wemeza ko kamaze gukenesha benshi.
Ati " Ntibazakubeshye ngo hari umuntu urya umuzungu inshuro ebyiri zikurikiranye, none bicamo ejo akakurya, gusa akadege ko kararenze abantu bose kabamazeho amafaranga."
Aba baturage bari gutaka igihombo baterwa n'uyu mukino w'amahirwe mu gihe nta gihe kirekire gishize hemejwe itegeko ryongera umusoro usabwa ibigo bitanga serivisi z’imikino y’amahirwe, aho uzava kuri 13% ukagera kuri 40%.


Kinyarwanda
English
Swahili









