Amb. James Ngango yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Jordanie
Kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Gicurasi 2025, James Ngango, Ambasaderi w'u Rwanda muri Yorodaniya (Jordania), yashyikirije umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Amb Majed Al-Qatarneh, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie.
James Ngango yagizwe Ambasaderi n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mutarama 2024.
Ibihugu by’u Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye amasezerano arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Si ibyo gusa kuko bifitanye n’andi masezerano agamije guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









