issa
Rayon Sports idafite abakinnyi 2 izakina ite imbere ya Bugesera FC yatangiye umwiherero kare?

May 14, 2025 - 14:02
 0

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Bugesera FC, hari abakinnyi badahari kandi b’ingenzi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, ikipe ya Rayon Sports iraba yerekeje mu karere ka Bugesera FC gukina umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uzaba utoroshye.

Ni umukino ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahagurikiye kuko babona ikipe ya Bugesera FC itagize icyo ikora ishobora kwisanga yampanutse mu cyiciro cya kabiri.

Umuyobozi wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude arimo gusura iyi kipe kuva yatangira umwiherero ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Gicurasi 2025.

Kugeza ubu ikipe ya Bugesera FC icumbitse muri Hotel imwe ikomeye mu karere ka Bugesera ndetse banavuga ko bizeye kwitwara neza imbere ya Rayon Sports izaba idafite abakinnyi 2 bakurikije umwuka abakinnyi barimo.

Biravugwa ko bakinnyi ba Bugesera FC bahawe umushahara w’ukwezi kumwe mbere y’uyu mukino.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko rutahizamu Aziz Bassane atazakina uyu mukino nyuma yo kuzuza amakarita 3 y’umuhondo, akiyongera kuri Rukundo Abdourhman Pa Play wahawe ikarita y’umutuku ku mukino uheruka wa Police FC.

Ikipe ya Rayon Sports izaba idafite aba bakinnyi 2 izakina ite?

Mu mikino iheruka Rwaka Claude yakunze gukoresha aba bakinnyi babanje mu kibuga ndetse bakanatanga umusaruro ariko kuri uyu mukino hatagize igihinduka abakinnyi barimo Prince Elenga Kanga na Ishimwe fiston bashobora kwikorezwa umutwaro wo gushakira ibitego Rayon Sports.

Abakinnyi Rwaka Claude ashobora gukoresha  

Mu izamu: Ndikuriyo Patient

Ba myugariro: Yousou Diagne, Emmanuel Nshimiyimana, Bugingo Hakim na Serumogo Ally

Abo hagati : Muhire Kevin, Ndayishimiye Richard na Niyonzima Olivier Sefu

Ba Rutahizamu: Prince Elenga Kanga, Ishimwe Fiston na Biramahire Abeddy

Rukundo Abdourhman ntabwo azakina umukino na Bugesera FC 

Aziz Bassane nawe bivugwa ko adahari kuri uyu mukino 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports idafite abakinnyi 2 izakina ite imbere ya Bugesera FC yatangiye umwiherero kare?

May 14, 2025 - 14:02
May 14, 2025 - 14:01