issa
The Ben agiye gukorana indirimbo n'abahanzi batatu bo muri Uganda

May 14, 2025 - 14:34
 0

The Ben witegura gukorera igitaramo i Kampala muri Uganda, ku wa 17 Gicurasi 2025, arateganya no gukorerayo indirimbo n'abahanzi batatu bagezweho muri iki gihugu.

Iki gitaramo kiri mu byo The Ben ari gukora bizenguraka Isi mu rwego rwo gusakaza alubumu ye 'Plenty Love', icyo azakorera i Kampala muri Serena Hoteli, azafashwa n'abahanzi barimo abo mu Rwanda no muri Uganda.

Abahanzi bazakorana na The Ben muri iki gitaramo barimo; Ray G na Irene Ntale bo muri Uganda, Element EleéeH na Kevin Kade bo mu Rwanda.

Uretse kandi iki gitaramo, The Ben agiye gukorana indirimbo n'abahanzi batatu bo muri Uganda nk'uko bitangazwa n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Crysto Panda.

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Crysto Panda ukora kuri NRG Radio, yavuze ko mu kiganiro kirekire bagiranye kuri telefone, The Ben yamubwiye ko agiye gukorana indirimbo n'abahanzi barimo Crysto Panda ubwe, Joshua Baraka, ndetse na Ray G bazanahurira mu gitaramo.

Crysto Panda agezweho cyane mu myidagaduro ya Uganda 

The Ben na Crysto Panda si ubwa baba bagiye guhurira mu ndirimbo kuko muri 2018, bakoranye indirimbo bise 'Asht' banahuriyemo n'umuhanzi Beenie Guter.

Ray G ni umuhanzi ugezweho muri Uganda cyane cyane mu Burengerazuba bw'iki gihugu

Joshua Baraka amaze kwagura umuziki wa Uganda binyuze mu mwihariko we wo kuririmba akenshi mu Cyongereza

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

The Ben agiye gukorana indirimbo n'abahanzi batatu bo muri Uganda

May 14, 2025 - 14:34
May 14, 2025 - 14:54