issa
Tyla yemeje indirimbo na Wizkid, Card B agiye gushyira hanze album, Omah Lay mu gahinda gakabije (Avugwa hanze)

Jun 27, 2025 - 11:27
 0

Twagukusanyirije amakuru avugwa mu isi y'ubwamamare muri Sinema no mu muziki. Ushobora kuyasoma mu buryo bukoroheye kuko yegeranyirijwe hamwe mu rwego rwo kubarinda kwivuna mushakisha amakuru hirya no hino.

Umuhanzikazi ugezweho ku ruhando mpuzamahanga Tyla yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko indirimbo yakoranye na Wizkid iri hafi kujya hanze. Ni ubutumwa yasobanuye ko iyo ndirimbo yakozwe mu 2022 igihe yari kumwe na Wizkid mu cyumba cya hoteli.

Umuraperi Card B yatangaje album nyuma y’imyaka irindwi

Card B yasobanuye ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nyuma y’imyaka irindwi. Ni album yise’AM I the Drama?” ikaba izajya hanze ku itariki 19 Nzeri 2025 hatagize igihinduka. Yari amaze imyaka irindwi ashyize hanze album ya mbere yise’Invasion of Privacy’. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise’Outside’ yakozwe na Charlie Heat, HeyMicki na DJ SwanQo.

Arnold Schwarzenegger yavuze filime yamwinjirije akayabo

Arnold Schwarzenegger uri mu bakinnyi ba filimi njyarugamba wakunzwe cyane, yasubije amaso inyuma areba urugendo rw’imyaka 50 amaze akina filime ahishura iyamwinjirije amadolali menshi kurusha izindi. Uyu mugabo w’imyaka 77 y’amavuko yavuze ko filime yitwa’1988 comedy Twins’ ariyo yamwishyuye nezaa cyane. Yasobanuye ko yamwishyuye arenga miliyoni $40.

Omah Lay afite agahinda gakabije

Umuhanzi Omah Lay yasobanuye ko afite agahinda gakabije yatewe n’uko adafite amafaranga menshi nk’uko abyifuza. Yanahishuye ko icyamuvura iyo ndwara ari uko yatunga amafaranga menshi. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko miliyoni 10 z’amapawundi cyangwa se z’amadolali zamuvura nibura indwara y’agahinda gakabije mu gihe cy’ukwezi.

Omah Lay afite album yise’Clarity of Mind’yitezeho ko izamuvura ibikomere by’agahinda gakabije.

Omah Lay yashyize hanze album ya mbere ku itariki 15 Nyakanga 2022 ariko yamusize mu bwamamare buherekejwe n’agahinda gakabije bitewe nuko nta mafaranga menshi yasaruyemo kandi isi imufata nk’icyamamare.

Yaje kujya kwa muganga aziko azabona ubuvuzi ariko birushaho kuba bibi kuko itariki 18 Nyakanga 2022 yasangije abamukurikira ubutumwa buvuga ko yarushijeho kuremba igihe yaryamanaga n’uwari umuganga we mu bijyanye n’intekerezo’Therapist’.

 Uko Roger Lubega yahisemo Spice Diana agatera ishoti Pallaso

Umuhanzikazi ugezweho muri Uganda, Spice Diana yakoranye ikiganiro na Henrie avuga inzira byaciyemo kugirango yisange mu biganza bya Roger Lubega wari ufite Pallaso mu nshingano. Byatangiye Roger ashinzwe inyungu za Pallaso nyuma y’uko atandukanye na Ziza Bafana binyuze muri label yitwa Capital Music.

Bakoranye igihe kirekire ariko bigeze hagati Roger Lubega atangira kureberera inyungu za Spice Diana mu bijyanye n’umuziki.Byaje kurakaza cyane Pallaso asaba Roger Lubega kumesa kamwe agahitamo umuhanzi bakorana.  

Icyo gihe Pallaso yasabye Spice Diana kwinjira muri label ye yitwa’Team Good Music’ undi amutera utwatsi. Haje kuvuka umwuka mubi hagati ya Pallaso, Roger Lubega na Spice Diana. Mu 2017 nibwo Roger Lubega yiyemeje guhitamo gukorana na Spice Diana atera umugongo Pallaso gutyo.

Spice Diana yasobanuye ko yahuriye na Roger Lubega muri Kaminuza bagirana ubushuti bwaje kuvamo gukorana ibintu byatanze umusaruro. Mu ntangiriro za 2025 Spice Diana yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ariko yibanze cyane mu gushimira Roger Lubega wamwizereyemo.

Jun 27, 2025 - 11:30