Jay P Acoustic yinjiye mu bushabitsi
Jay P Acoustic Man umwe mu bataramyi beza urwanda rufite akaba n'umuhanga mu gucuranga gitari yashinze salo (Saloon) itunganya inzara.
Jay p Acoustic Man yamaze kwibikaho salon yitwa Jay 'Nail's Studio' ikora ibijyanye n'inzara (manucure na pedicure) mu gihugu cya Uganda ahitwa Nansana. Uyu mujyi asanzwe awukoreramo ibitaramo by'umuziki wa Gakondo nyarwanda.
Yari amaze iminsi mu Rwanda ari guhaha ubumenyi mu bya salon ariko kandi ninako yakoraga ibitaramo yise 'Acoustic night'.
Jay P Acoustic Man ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda mu bikorwa bye bya muzika ari nako yita ku bushabitsi bwa salo.
Twagerageje kumubaza ku bijyanye n'ibitaramo akorera muri Uganda atubwira ko aheruka gukorana na Butera Knowles.
Asoza ashimira abadahwema kumuba hafi nka Grace Boo uzwiho kwambika ibyamamare kandi ucuruza ibijyanye n"ubwiza (cosmetics na T nails). Jay P Acoustic Man yashimiye Fred Present.


Kinyarwanda
English
Swahili









