Huye: Abarimo Kitoko na Bruce Melodie bahaye impanuro urubyiruko rwiga muri Kaminuza
Abahanzi barimo Kitoko na Bruce Melodie, bafatanyije n’abanyarwenya bo mu itsinda rya Genz-Comedy barimo Mercy, Pirate, Muhinde, Umushumba, Nkirigito na Kadudu, basangije urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye impanuro zigamije kubafasha gutinyuka no kwihangira imirimo.
Ibi byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa Career Summit cyari kigamije gufasha urubyiruko kumenya uko rwakwifashisha impano n’ubumenyi rufite rukiteza imbere.
Umuhanzi Kitoko, yagarutse ku byamufashije kugera aho ageze uyu munsi, avuga ko yishimiye kongera kugera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nyuma y’imyaka irenga 12 atahagera. Yavuze ko iyo Kaminuza yamugize uwo ari we uyu munsi, anibutsa urubyiruko ko kugera ku nzozi bisaba gufata imyanzuro ifatika no gutinyuka.
Yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi byamufashije mu rugendo rwe rw’iterambere birimo guhitamo gukora icyo ushoboye kurusha kwishingikiriza gusa ku byo wize, kugira icyizere mu byo ukora, no kugira icyerekezo kikajyana n’intego ifatika.
Yagize ati “Ikintu ushoboye kiruta ibyo wize. Niba ushaka kuva ahantu ukagera ahandi, ugomba kugira icyizere. Kandi aho wifuza kugera ugomba kuharwanira.” Yanashishikarije urubyiruko kudacika intege avuga ko umuntu atangira byanga ariko amaherezo bikarangira bikunze.
Umuhanzi Bruce Melodie na we yibukije urubyiruko ko kugira intego, kudacika intege no kudaha amatwi abaguca intege ari ingenzi cyane ku muntu uzi aho ashaka kugera, anibutsa abari aho ko ibiyobyabwenge byica ndetse ko kwirinda Sida byagakwiye kuranga buri wese.
Mercy, umunyarwenya nawe wari kumwe n’itsinda rye rigize Genz-Comedy, yibukije abari aho ko impano y’umuntu ari ikintu gikomeye kandi ko cyahindura byinshi ku buzima bwe kikamugeza heza hose hashoboka mu gihe nyirayo ayikoresheje neza.
Umunyamakuru Mutesi Scovia nawe wari witabiriye icyo gikorwa yibukije urubyiruko ko guhitamo neza icyo ukora byagakwiye gufasha buri wese kuba maso ndetse ko kwita kuri icyo kintu umuntu aba yarahisemo ari ingenzi cyane.
Ati “Ntitaye ku bansha intege nkora byose kandi nkanabikora neza numva byagakwiye kuranga buri wese mugani wa wa mubyeyi wagize ati " "Atitaye ku bamuca intege rwose buri muntu yagakwiye gukora icyo yahisemo kandi neza atitaye ku bamuca intege.”
Career Summit ibaye ku nshuro ya Kane, ikaba yaratangirijwe mu mujyi wa Kigali muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, ikaba igamije gufasha no kwigisha urubyiruko uko rwakwihangira imirimo rwifashishije impano zarwo ndetse n’ubumenyi ruhabwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









