issa
Kirehe: Abibasiwe n'ibiza barataka inzara

Dec 16, 2025 - 20:52
 0

Abaturage batuye mu midugudu yo mu kagari ka Rugarama mu karere ka Kirehe, bavuga ko bugarijwe n'ibura ry'ibiribwa ryaturutse ku biza n'amapfa bahuye nabo .

Abatuye mu midugudu ya Nyagitongo na Cyamisa mu kagari ka Rugarama, bavuga babayeho mu buzima busharira nyuma yo guhura n'amapfa yabanjirijwe n'ikiza cy'urubura rwaguye kuwa 23 Ukwakira 2025. Aba baturage bavuga ko uretse urwo rubura rwabasize iheruheru banugarijwe  n'amapfa kuko hagiye gushira amezi abiri nta mvura igwa aho batuye .

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Nyagitongo yabwiye UKWELITIMES ko abatuye muri uwo Mudugudu abenshi muri bo bari mu bihe bigoye kubera inzara ibugarije yatewe n'amapfa.

Uyu muturage  yagize ati " Abaturage benshi mu Mudugudu wacu barashonje, kuko imyaka yacu yangijwe n'urubura rwaguye mu kwezi kwa cumi, nyuma y'iyo mvura yarimo urubura twongeye gutera imyaka ariko tubura imvura ku buryo ubu nta muturage witeze gusarura imyaka."

Uyu muturage arakomeza asaba Leta kubagoboka bagahabwa ubufasha bw'ibibiribwa kuko bidakozwe abaturage bakicwa n'inzara.

Yagize ati" Icyo dusaba ubuyobozi nuko badufasha tukabona ibyo kurya, tubonye ibidutunga twizeye ko ubuzima bwagaruka, bitewe nuko abatuye hano turi abakozi mu buryo bugaragara, igihe imvura izagwira twahinga tukongera kubona ibidutunga."

 Umuturage utuye mu Mudugudu wa Cyamisa nawe yabwiye UKWELITIMES ko imyaka yabo nabo yangijwe n'ibiza byibasiye Akagari kabo, kuburyo badahawe ubufasha inzara yahitana ubuzima bwa benshi muri bo.

Yagize ati" Hano abaturage benshi bari batunzwe n'urutoki ku buryo mu cyumweru kimwe twagurishaga Toni 15, ariko ibitoki byarangiritse ku buryo ntawugisarura igitoki. Imyaka irimo ibirayi, ibishyimbo, n'ibigori twahinze nyuma y'urwo rubura nayo yarangiritse ntacyo tuzasarura."

Uyu muturage akomeza agira ati" Nkuko abaturanyi bacu ba Nasho barimo guhabwa ibyo kurya, turasaba guhabwa ibyo turya kuko bitabayeho inzara izica benshi. Imvura yabuze twaramaze gushora amafaranga mu kugura inyongeramusaruro none birangiye tugize igihombo gikomeye."

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye UKWELITIMES ko aka karere katangiye gufasha abaturage bahuye n'amapfa mu mirenge ya Nasho na Nyamugari, ariko akavuga ko abatuye Mushikiri mu gihe byaragara ko bafite ikibazo cy'inzara nabo bahabwa ubufasha bw'ibibiribwa.

Yagize ati "Mu kagari ka Rugarama, koko hari abantu bahuye n'urubura ariko habaho gukurikirana nyuma y'aho ntabwo imvura yaguye yari mbi cyane, hari ibindi bateye nk'ibijumba n'ibindi.Turimo gufasha abashobora guhura n'ikibazo cy'inzara, twahereye Nasho na Nyamugari ariko no muri Mushikiri twakurikirana tukareba abashobora kuba bakeneye gufashwa nabo tuzabageraho."

Imirenge ya Nasho, Nyamugari n'akagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri, abahatuye bagaragaza ko ibura ry'imvura ryatuma imyaka yabo yuma ku buryo hari aho imvura iheruka kugwa mu Ukwakira.

Dec 16, 2025 - 22:10