Rwamagana: Ubuyobozi bwafunze amaduka 10 yegereye isoko
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangiye igikorwa cyo gufunga amaduka ashaje yegereye isoko rya Kijyambere Rwamagana kugira ngo banyirayo batangire kubaka inyubako nziza zigendanye n’igihe.
Iki gikorwa cyo gufunga inyubako zishaje cyane ziri hafi y’Isoko rya Rwamagana cyatangiye hafungwa inyubako 10, ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025.
Nyuma yo gufunga izi nyubako, ba nyirazo basabwe kubaka inzu zigeretse nibura inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu mu kujyanisha n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.
Ibi bije nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatashye ku mugaragaro isoko rya Kijyambere ryubatswe mu Murenge wa Kigabiro, ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw.
Meya w’Akarere ka Rwamagana Mr. Mbonyumuvunyi Radjab,yabwiye UKWELITIMES ko izo nyubako zafunzwe kubera o zari zishaje cyane atakijyanye nicyerekezo.
Ati “ Ni amaduka yari ashaje cyane bikabije nk'uko nawe ubyibonera atakijyanye n'icyerekezo cy'Umujyi.”
Yakomeje avuga ko muri iki gihe igishimishije ari uko banyiri aya maduka yafunzwe batangiye gusaba ibyangombwa byo kubaka amaduka meza ndetse ubuyobozi burimo kubibafasha no kuborohereza
Meya Radjab yongeyeho ko ku ikubitiro babanje gufunga amaduka 10 ariko iki gikorwa kizakomeza.
Ati “ Hafunze inzu 10 zegereye isoko. Izo nazo nizuzura tuzagenda dufunga n'izindi 10 n'izindi 10 kugera tugize umujyi mwiza twese nk'abanyarwamagana twishimira.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kugira isuku no guharanira gutura no gukorera ahantu heza habahesha agaciro n'ishema ntibagume inyuma y'iterambere.


Kinyarwanda
English
Swahili









