issa
Miss Naomie mu burakari bwinshi yiyamye abakomeje kwibasira umugabo we Michael Tesfay

Jul 17, 2025 - 10:39
 0

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie mu burakari bwinshi yihanangirije abakomeje kwibasira umugabo we Michael Tesfay, bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Abibasira Michael Tesfay baravuga ko yakennye bitwaje amafoto amugaragaza yateze imodoka ya bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. 

Miss Naomie udakunze kuripfana yagaragaje ko atishimiye uburyo umugabo we abantu bamuzana ku mbuga nkoranyambaga, nyamara we atajya azigaragaraho agira uwo avuga. Ubwo yari mu kiganiro kuri Instagram (Live), yasabye abantu ko we bajya bamuvuga ibyo bashaka ariko byagera ku mugabo we bagaca akarongo.

Yavuze ko kandi niba umugabo we yarakennye (nubwo atari ukuri), bakwiye kumumurekera kuko ari uwe ikindi ko nta muntu Tesfay yigeze aza ku mbuga nkoranyambaga ngo amutakire amusaba ubufasha.

Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia bashyingiranwe ku itariki 29 Ukuboza 2024, mu bukwe bwabereye mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Michael Tesfay yagaragaye ari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange 

Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay ni 'couple' ukunzwe na benshi mu Rwanda 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Miss Naomie mu burakari bwinshi yiyamye abakomeje kwibasira umugabo we Michael Tesfay

Jul 17, 2025 - 10:39
Jul 17, 2025 - 10:44