
Umuraperi Stormzy agiye guhabwa Dogitora
Umuraperi wo muri Ghana Stormzy, yashyizwe ku rutonde rw'abazahabwa impamyabumenyi ya Dogitora mu mategeko muri Kaminuza ya Cambridge.
Kaminuza yo mu Bwongereza ya Cambridge iratangaza ko igiye gutanga impamyabumenyi ya Dogitora mu ngeri zinyuranye haba muri Siyansi, Umuziki, Amategeko, Ubukungu no mu bindi byiciro.
Mu rutonde rw'abagomba guhabwa dogitora, barimo umuraperi Stormzy aho iyi Kaminuza itangaza ko azahabwa iyi mpamyabumenyi kubera ibikorwa bye by'ubugiraneza.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rw'iyi Kaminuza, Stormzy yakoze ibikorwa by'ubugiraneza mu ngeri zitandukanye zirimo; Uburezi, Umuziki, Siporo n'Ubuvanganzo.
Batangaza ko uyu mugabo mu 2018 yatangije igikorwa cyo gutanga buruse ku Banyeshuri babiri buri mwaka b'Abirabura kugira ngo bajye kwiga muri Cambridge, aho yabishyuriraga ibintu byose nkenerwa.
Mu myaka itatu ishize, iyi gahunda ya Stormzy yaragutse nyuma y'uko ikigo HSBC UK kibaye umufatanyabikorwa, aho barihiraga abanyeshuri 10 buri mwaka.
Cambridge itangaza ko muri ubu buryo Stormzy yagize uruhare mu kuba abanyeshyuri 55 bazasoza muri iyi Kaminuza muri uyu mwaka.