Fyno ugezweho mu ndirimbo 'Che Che' yakubiswe n'ibisambo bimugira indembe
Umuhanzi Fyno wo muri Uganda yajyanwe mu bitaro nyuma yo gutegwa n'ibisambo bikamukubita.
Suuna Joseph amazina nyakuri ya Fyno ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda, by'umwihariko mu ndirimbo 'Che Che'.
Amakuru ava muri Uganda avuga ko uyu muhanzi yatezwe ubwo yari avuye muri situdiyo, yari yiriwemo akora ibikorwa bye by'umuziki.
Ibi bisambo byateze uyu muhanzi byaramukubise bimugira indembe ku buryo yagejejwe kwa muganga, afite ibikomere byinshi ku mubiri.
Mu minsi yashize, uyu muhanzi yari yatangaje ko ahanganye n’agahinda gakabije ndetse no kuba imbata y'ibiyobyabwenge, ndetse akomeza avuga ko yari yishyize mu muhezo kugira ngo yivane muri ibyo bihe.
Uyu muhanzi kandi yanavuze ko aherutse kugongwa n'ikinyabiziga bikamusigira imvune ikomeye ku itako ry’ibumoso.
Fyno ari mu bihe bitamworoheye


Kinyarwanda
English
Swahili









