
Elijah Kitaka yashyize umucyo ku bivugwa ko yaba aryamana n'abo bahuje igitsina
Umuhanzi Elijah Kitaka wo muri Uganda yashyize umucyo ku bahuza imyambarire ye no kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina.
Elijah Kitaka ugezweho mu ndirimbo nka 'Ekyange', Dawa' n'izindi zitandukanye, ni umuhanzi umwe rukumbi w'umugabo ubarizwa muri Swangz Avenue uyu munsi wa none.
Iyi nzu ya Swangz Avenue isanzwe ireberera inyungu abahanzi barimo, Azawi, Winnie Nwagi, Vinka, Zafaran na Elijah Kitaka.
Kitaka umunyerewe ku myambarire itungura benshi nk'amakabutura acikaguritse no kwambara amaherena menshi ku zuru, bamwe babihuza no kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina, gusa yabikanye avuga ko ntaho bihuriye.
Yavuze ko we ari umuntu usanzwe ndetse ari umugabo w'abagore.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko imyambarire ye ifitanye isano n'umuco wa Afurika aho guhura nibyo kuba yaba aryamana n'abo bahuje igitsina.
Yagize ati “ Turi Abanyafurika, kandi abazungu batubonye tutambara imyenda. Nambara gutya kuko ndi Umunyafurika w’ukuri, kandi ibi byose ni iby'Abanyafurika."
Kitaka kandi yatangaje ko afite imishinga yo kuzashinga inzu ikora imideli ihuza umuco wa Afurika ndetse n'uwo mu Burasirazuba bw'Isi.
Elijah Kitaka agaragara kenshi mu myambaro idasanzwe