Element Eleéh yemeye ubunebwe ku rubyiniro
Element Eleéh uri mu bahanzi bakunzwe mu karere u Rwanda ruherereyemo, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye kwikosora ku bunebwe yagiye agaragaza ku rubyiniro mu bihe bitandukanye.
Umuhanzi ubifatanya no gukora imiziki Element Eleéh yashyize yemera ko yakoresheje intege nke ku rubyiniro mu gitaramo cya Ray G cyabaye ku ya 1 Ugushyingo 2025 kuri Kakyeka stadium iri I Mbarara ku ivuko rya Ray G.
Element Eleéh ku rubyiniro yagaragaye asa nk'uwitemberera mu gihe yakabaye akoresha imbaraga mu gutanga ibyishimo ku bafana be. Nyuma rero y'uko anenzwe izo ntege nke, yafashe amashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ari kuririmba indirimbo ye iheruka kujya hanze.
Nkaho bidahagije yanditse muri ayo mashusho ko asubiye muri studio kugerageza kuzamura urwego rw'uburyo yitwara ku rubyiniro 'stage performance ' ariko kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira urukundo abafana badahwema kumwereka.
Element Eleéh afite indirimbo eshanu mu myaka itatu. Kuri ubu bigaragara ko yitaye mu gutegura urubyiniro neza yaba umwe mu bahanzi basiga urukumbuzi ku rubyiniro.
Icyakora aracyafite igihe cyo gukosora amakosa yose kuko yabaye igihe kinini muri studio kurusha kujya imbere y'ibihumbi by'abafana.


Kinyarwanda
English
Swahili









