issa
Nigeria: Perezida Tinubu yasubitse guhura na Trump

Nov 5, 2025 - 09:55
 0

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko Perezida Bola Tinubu wari wateguye guhura na Trump byihuse nyuma y'ubutumwa bwe yari yageneye icyo gihugu ubu gahunda yo guhura nawe yabaye ihagaritswe ku mpamvu zirebana n'ibibazo icyo gihugu kirimo by’umutekano muke ndetse n'ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu ivangura ry'amadini.

Ibi byatangajwe ku wa 4 Ugushyingo 2025 na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuco wa Nigeria abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Mohammed Idris, avuga ko uyu mwanzuro wo kudashyira imbere guhura na Trump wafatiwe mu nama yari yahuje abayobozi b’icyo gihugu ikaba yari iyobowe na Perezida Bola Tinubu wa Nigeria.

Idris yavuze ko Perezida Tinubu ubu arimo ahangana no gukurikiranira hafi uko imitwe yitwaje intwaro ikora ndetse n’abayiri inyuma, agenzura ibikorwa by’ubujura buteye ubwoba n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje guhangayikisha abatuye icyo gihugu hagamijwe kubikemura.

Yagize ati “ Perezida yabaye ahagaritse gahunda yo guhura na Perezida Trump ahubwo ubu ahangayikishijwe n’ibiri kubera ubu mu gihugu cyacu birimo umutekano muke urimo uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n'ubwicanyi bwafashe indi ntera mu madini, ubu hari ibyo arimo gukora kugirango azagaragarize imiryango mpuzamahanga ibyo guverinoma imaze gukora naho ibyo Trump yavuze birimo gutera ubwoba leta yacu ubu Perezida ntacyo bimubwiye".

Minisitiri w'itangazamakuru n'umuco muri Nigeria yanavuze ko leta y’icyo gihugu ahubwo yatangiye ingamba nshya zo kurwanya ibyo bikorwa bibi birimo ubwicanyi ndetse no kugarura ituze n'umutekano mu batuye icyo gihugu avuga ko Perezida Tinubu mu cyumweru gishize yakoze impinduka zikomeye mu nzego z’umutekano, zirimo guhindura Umugaba Mukuru w’Ingabo agashyiraho umushya ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kugarura icyo gihugu mu ituze ndetse no gushyira imbaraga mu kurinda abatuye Nigeria.

Ibi bije mu gihe bikomeje gutangazwa ko mu bice bitandukanye bya Nigeria, by’umwihariko mu majyaruguru ndetse no mu burengerazuba bwayo, abaturage bahatuye bamaze igihe kitari gito binubira ibitero by’inyeshyamba ndetse n'ubwicanyi bw’imitwe yitwaza amadini n’imyemerere ikica abo badahuje ukwemera.

Nov 5, 2025 - 13:08