Abadepite ba Amerika basabye RDC kwihutisha ibikorwa byo gusenya FDLR
Abadepite bagize ishami rya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe gukurikirana ibibera muri Afurika, basabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubanza gusenya umutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.
Ibi babigarutseho ku wa Kabiri, tariki 10 Gashyantare 2026, mu kiganiro cyari kigamije “guteza imbere amahoro n’umutekano mu Rwanda biciye mu masezerano ya Washington ya Trump.”
Depite Sara Jacobs yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikemeranya ko FDLR izasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi, hari amakuru avuga ko ingabo za RDC zikomeje gukorana n’uriya mutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ku ruhande rw’igisirikare cya RDC, binyuranyije n’amasezerano y’amahoro, kivugwaho gukomeza gukorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abayobozi bateguye Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.”
Jacobs kandi yagaragaje ko u Rwanda na rwo rushinjwa gukomeza gushyigikira umutwe wa M23 mu buryo bweruye, rukanohereza ingabo ziri hagati ya 5,000 na 7,000 zo kuwufasha, ndetse ko hari n’igitero giherutse kugabwa ku mujyi wa Uvira.
Ku bwe, impande zombi “ziyemeje ibyo zitigeze zishyira mu bikorwa.”
Umuyobozi w’iri shami, Depite Chris Smith, we yagaragaje ko kuba u Rwanda rwaremeye gukuraho ingamba z’ubwirinzi ari intambwe ikomeye, ariko ko bigomba kubanza gukurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gusenya FDLR nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Washington.
Yagize ati: “Amasezerano y’amahoro ya Washington arimo gahunda y’ibikorwa igizwe n’ibyiciro bine, yemeranyijweho n’impande zombi. Ibi ni ingenzi ku Rwanda kugira ngo rwemere gusubiza inyuma ingabo zarwo, ariko mu gihe gusa RDC yakurikiza gahunda y’impurirane yo gusenya umutwe wa FDLR.”
Smith yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda ndetse n’ibice M23 igenzura, bityo asaba ko hafatwa ingamba zo gukangurira abarwanyi b’Abanyarwanda bari muri uwo mutwe kurambika intwaro.
Yongeyeho ko ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano ya Washington ari ryo shingiro ryatuma amahoro arambye agerwaho mu karere k’Ibiyaga Bigari.


Kinyarwanda
English
Swahili









