issa
Ruhango: Umuturage yapfiriye mu muganda

Ruhango: Umuturage yapfiriye mu muganda

Apr 25, 2026 - 17:07
 0

Umugabo w’imyaka 45 witwaga Nyandwi Emmanuel, wari mu muganda wo gusenya amashuri ashaje mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mwendo (R) mu Karere ka Ruhango, yagwiriwe n’igikuta arapfa.

Urwunge rw’Amashuri rwa Mwendo (R) ruherereye mu Mudugudu wa Nyamigina, Akagari ka Gafunzo. Rwari rufite ibyumba by’amashuri bishya n’ibishaje bitari bigikoreshwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko ibyumba by’amashuri byasenywaga byubatswe kera kandi ko byari byubakishije rukarakara.

Yagize ati "Twari mu muganda, hari ahantu hari ibyumba by’amashuri bishaje, twubatse ibindi bibisimbura, uyu munsi rero twari dufite umuganda wo gukuraho ibyo bishaje kugira ngo bitazagwira n’abana."

Nemeyimana yakomeje agira ati "Mu byago rero twagize, duhirika igikuta kimwe, ikindi gihita kiza, gifata umwe mu baturage bacu, tugira ibyago ahita apfa. Bari benshi, bamwe babashije kugihunga ariko we kiramufata, kiramugwira.”

Umurambo wa Nyandwi wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhango mu gihe hari gutegurwa gahunda yo kumushyingura.

Ruhango: Umuturage yapfiriye mu muganda

Apr 25, 2026 - 17:07
Apr 25, 2026 - 17:53