APR FC yanyagiye Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona
Mu mukino w’Umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-0.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026, ubera mu karere ka Huye kuri Sitade Kamena Mukura Victory Sports imaze iminsi yakiriraho.
Ni umukino wabanje kugora APR FC kuko igice cya mbere yarushijwe na Mukura Victory Sports nubwo cyarangiye ikipe zinganyije 0-0. Igice cya kabiri umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yagarukanye ingamba zo kwataka cyane Mukura ndetse biza kugenda neza ibona ibitego.
Ku munota wa 50, Cheick Djibril Ouattara yatsinze igitego cya mbere, Hakim Kiwanuka ashyiramo icya kabiri ku munota wa 54, maze Nduwayo Alex asoza umukino ku munota wa 61 atsindira APR FC igitego cya 3, umukino urangira Mukura VS itsinzwe ibitego 3-0.
Muri uyu mukino Hakizimana Adolphe yawugiriyemo ikibazo cy'imvune bituma asohoka mu kibuga utarangiye asimburwa na Ruhamyankiko Ivan.
Ikipe ya APR FC gutsinda uyu mukino n’ubundi byatumye iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 55, naho Mukura Victory Sports iguma ku mwanya wa 7 n’amanota 41.

Kinyarwanda
English
Swahili









