issa
Abakunzi ba APR FC ntibari kumvikana n’ubuyobozi badasize umutoza

Aug 4, 2025 - 14:03
 0

Abakunzi ba APR FC ntibarimo guhuza n’umutoza Abderrahim Taleb ndetse n’ubuyobozi.

Ku cyumweru tariki 3 Kanama 2025, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti ikinnye wa 5.

Nyuma y’uyu mukino ntabwo abakunzi ba APR FC bigeze barya indimi kuko babonye ibyo ikipe yabo ikora bidashimishije ariko cyane bagaruka ku mutoza ndetse n’umwanya ubuyobozi babo bwirengagije kandi ukenewe.

Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye iki?

APR FC n’ikipe yatangiye umukino yataka izamu rya Police FC. Wabonaga ba myugariro ba Police FC batarinjira mu mukino neza ariko ubona ko batarimo kuvugana uko bikwiye hagati ya Issa Yakubu na Zidane.

APR FC yaje gucika imbaraga cyane mu kibuga hagati wabonaga ko abarimo Simeon na Gakwaya Leonard barushaga imbaraga Dauda na Ruboneka Bosco.

Police FC itozwa na Ben Moussa yari yakaniye cyane uyu mukino ndetse ubona bamwe bafite amahane menshi. Abakinnyi bagarutsweho cyane ni Zidane na Byiringiro Lague.

Umutoza wa APR FC yaje gukora ikosa akuramo Dauda Yusif ashyiramo Ngabonziza Pacifique ariko Police yahise itangira kwidagadura mu kibuga hagati. Icyababaje abafana cyane ni uguhanahana umupira inshuro zirenga 19 kugeza Police FC itsinze igitego cya kabiri.

Uwavuga ko umutoza hano yarushije undi ntabwo yaba abeshye ariko kandi ukongera ukaba wavuga ko Abderrahim Taleb utoza APR FC yafashe uyu mukino nk’uwo kugerageza abakinnyi be bose kuko mu gice cya kabiri yinjijemo abakinnyi bashya benshi.

Ikindi cyagaragaye ni imbaraga z’umubiri za APR FC. Muri uyu mukino bari hasi cyane kuko urebye Ngabonziza Pacific yarushye akinjira mu kibuga ariko tubona abakinnyi ba Police FC bihuta kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye.

Abafana nyuma y’umukino ntabwo bishimiye uyu mukino ndetse bagaruka ku myitwarire y’abakinnyi 3 bose bakina muri Police FC basezerewe na APR FC barimo Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Diedonne na Ishimwe Christian.  

Bumwe mu butumwa abafana bahaye ubuyobozi n’umutoza

Umwe mu bafana yagize ati “ Ikibazo APR FC dufite, dukeneye gukosora mu imuzamu. Urebye Pierre, Adolphe na Ivan, bariya bose nta muzamu urimo watugeza mu matsinda. Imipira yose yageze mu izamu yavuyemo ibitego, nukuri badufashe bagure umuzamu.”

Undi mufana yagize ati “ Ikibazo cy’izamu cyo turagifite, ariko umutoza nadufashe abanzemo na Suane akinane na Clement turebe uko  byaba bihagaze. Kuki umutoza ahora akinisha Yunusu kandi bakadutsinda?”

Undi mufana nawe yagize ati “ Uyu mutoza nashaka ahaguruke. Niba ari n’umusaza nazane abuzukuru be bayitoze kuko twe icyo dushaka n’intsinzi. Ubu twamwahutse daa.. niko dukora.”

Abakunzi ba APR FC bari benshi muri Kigali Pele Stadium ndetse bafannye ikipe yabo. Gusa baracyafite icyizere kuko babona iyi mikino ari iyo kwitegura. Bavuga ko bazabifata nk’ibintu bikomeye mu gihe APR FC itangiye gutsindwa no kwitwara nabi mu marushanwa.

Abderrahim Taleb ntabwo aremeza abafana

Chairman wa APR FC yasabwe umuzamu 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakunzi ba APR FC ntibari kumvikana n’ubuyobozi badasize umutoza

Aug 4, 2025 - 14:03
Aug 4, 2025 - 14:02