
Ruboneka na Clement barasaba abakunzi ba APR FC kwigaragaza
Abakinnyi ba APR FC barimo Niyigena Clement na Ruboneka Bosco, barasaba abakunzi b'iyi kipe gukomeza kuba inyuma yabo nabo bakazabaha ibyishimo.
Ni mu Kiganiro bagiranye na Television Rwanda ku munsi wejo hashize tariki 29 Mata 2025, ubwo bari basoje imyitozo ya nyuma bitegura umukino APR FC ifitanya na Police FC.
Muri iki Kiganiro, Niyigena Clement yavuze ko uyu mukino bawuha agaciro gakomeye ndetse ko bagomba kwitwara neza kugirango bagera ku mukino wa nyuma.
Yagize ati " Ni umukino tuzi ko ufite agaciro cyane kuri twebwe, ni umukino tugomba gutsinda kugirango tubashe kugera kuri final. Twiteguye neza ndetse buri mukinnyi wese agomba gutanga byose kugirango twitware neza."
Clement yanavuze ko bifuza ko abakunzi ba APR FC bakomeza kubaba inyuma kuko ibihe bagezemo bikomeye.
Yagize ati " Abafana bakomeze babe hafi y'ikipe kuko muri iyi minsi ndabona ibintu bitameze neza ariko niho tuba dukeneye ubufasha bwabo."
Kapiteni wa APR FC wungirije, Ruboneka Bosco nawe yunze mu rya Niyigena Clement avuga ko bifuza kubona abakunzi ba APR FC baba inyuma y'ikipe yabo nta gucika intege.
Uyu mukino ikipe ya APR FC iraza gukina na Police FC, ni umukino utoroshye wo kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro. Uyu mukino biteganyijwe ko uratangira ku isaha ya saa Kumi z'umugoroba.
Umukino ubanza wahuje ikipe ya Police FC na APR FC warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Uyu mukino wo kwishyura urabera kuri sitade Amahoro.
Niyigena Clement yiteguye Police FC
Ruboneka Bosco yiteguye neza umukino wa Police FC