
Bebe Cool wigambye ko yica agakiza mu muziki wa Uganda amerewe nabi, 50 Cent yahaye urw'amenyo Beyoncé watangiye ibitaramo bizenguruka Isi aririmbira intebe, Rema yamenye ibanga ryo guturisha ababyeyi bo muri Nigeria: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro hirya no hino ku Isi.
Umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool, arimo guterwa amabuye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemera ko mu muziki wa Uganda ashatse yakomanyiriza umuhanzi indirimbo ze ntizikinwe.
Byose byatagiye ubwo yari Live kuri TikTok umwe mu bafana amushinja ko iyo hari umuhanzi ushatse guhangana nawe mu muziki ahita amukomanyiriza.
Bebe Cool nawe yahise yemera ko aziranye n'abantu benshi bakora kuri Radiyo na Televisiyo, ku buryo byamworohera kubabuza gucuranga indirimbo, akavuga ko abo ataziranye nabo ari aba-DJ, gusa ko nabo yabahamagara.
Aya magambo ntiyanejeje benshi, bituma bemeza ko uyu muhanzi yikunda bamwe batangira kuvuga ko hari abahanzi benshi yakomanyirije kubera ko babaga batangiye gukora neza ku buryo bahangana.
Khaligraph ari muri gym kugabanya ibilo
Umuraperi wo muri Kenya Khaligraph Jones, aratangaza ko yatangiye urugendo rwo kugabanya ibilo aho ari kwihata imyitozo ngororamubiri.
Uyu muhanzi ashaka ko ku bilo 80 afite yagabanyaho 20, ni mu gihe amaze kugabanyaho 10 byose, bityo akaba ari mu nzira nziza.
Umuhanzi Davido aherutse gusinyisha yikundira Wizkid
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bifashe ku myanya ndangakumirwa nyuma y'uko bigaragaye ko umuhanzi Toye Davido aherutse gusinyisha muri label ye ari umukunzi ukomeye wa Wizkid.
Nyuma y'uko ku wa 28 Mata 2025 Davido atangaje ko yasinyishije uyu musore, abantu bahise bajya kuri X ye bagarura poste yanditse mu 2023 na 2024 avuga ko Wizkid ari we musitari Nigeria ifite.
Ni mu gihe bizwi ko Davido, Wizkid na Burna Boy ari abahanzi batatu bakomeye muri Nigeria ndetse abafana babo bahora mu mpaka bibaza umwiza kurusha abandi.
Muri Burkina Faso abaturage barara mu mihanda barinze Perezida wabo
Umunya-Ghana ukoresha urubuga rwa You Tube witwa Wodemaya, yazamuye inkuru yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko atangaje ko yagiye muri Burkina Faso agasanga abaturage barara mu mihanda barinze Perezida wabo Captain Ibrahim Traoré.
Kuba abaturage baryamye kuri Captain Ibrahim Traoré, bifite ishingiro kuko buri gihe asimbuka coup d'etat, dore ko no mu byumweru bike biherutse Leta yatangaje ko yaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi, umugambi wateguriwe muri Côte d'Ivoire.
Captain Ibrahim Traoré wagiye ku butegetsi mu 2022, ari mu bafite ubwamamare mu Isi bitewe n'uko atumvikana n'abo mu burengerazuba bw'Isi byumwihariko abaturage be bakaba bamukunda cyane kuko yatangije impinduramatwara yirukana n'ingabo z'Abafaransa akazana iz'Abarusiya.
Abahanzi bo muri Nigeria barasabwa kwigira kuri Juma Jux
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria Chioma Goodhair, yavugishije benshi nyuma y'uko yikomye abahanzi b'iwabo avuga ko ari abanebwe ku rubyiniro kuko nta mbaraga bakoresha.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko Juma Jux uherutse no kurongora umukobwa wo muri Nigeria Priscilla Ojo, yaririmbye neza mu birori bya Headies byatanzwe mu mpera z'Icyumweru, bityo ko abanya-Nigeria bakwiye kumwigiraho.
Cardi B yemeye ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Offset
Umuraperikazi Cardi B yemeye ko amaze ibyumweru bike yinjiye mu rukundo rushya, nyuma yo gutandukana n'umugabo we babyaranye abana batatu Offset.
Ubwo yari Live kuri X mu mpera z'icyumweru, Cardi B yemeye ko afite umukunzi, ariko yanga kuvuga amazina ye.
Icyakora abafana bahise bashyira mu majwi umusore witwa Stefon Diggs ukina muri National Football League (NFL) muri Amerika, dore ko baherutse no kugaragara mu kabyiniro bari Live kuri Instagram, aho Offset yahise aza ahatangirwa ibitekerezo avuga ko atewe ishema na Cardi B kuba yishimye.
Muri Kanama 2024, nibwo Cardi B yashyikirije Urukiko impapuro za gatanya ye na Offset, aho kugera magingo aya batari bayihabwa.
Bruno K yakoze amateka yo kuba umwe mu binjije agatubutse kuri TikTok i Kampala
Umuhanzi wo muri Uganda Bruno K, ari mu byishimo nyuma y'uko we na Crysto Panda bakoze ikiganiro cya Live kuri TikTok kikarebwa n'abantu imbaga nawe akabikuramo agatubutse.
Iki ni ikiganiro cyakurikiwe n'abantu ibihumbi 34, kibona likes miliyoni 27 bituma TikTok imuha ishimwe ry'ibihumbi bibiri by'amadorari, byahise bimugira umuntu wa mbere wahawe amafaranga menshi kuri TikTok muri Uganda.
Chloe Bailey agiye kumara muri Afurika y'Epfo amezi 2 ahakorera filime ye
Umuhanzikazi w'umunyamerika akaba n'umukunzi wa Burna Boy Chloe Bailey, yatangaje ko agiye kumara amezi abiri muri Afurika y'Epfo atunganya filime ye.
Chloe Bailey usanzwe ari n'umukinnyi wa filime dore ko yakinnye mu zindi zizwi nka 'Praise This', 'Grown-ish', The fighting Tempetations n'izindi, mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko agiye kumara ayo mezi mu bice bya 'Mzansi Scenery'.
50 Cent yahaye urw'amenyo Beyoncé watangiye ibitaramo bizengura Isi aririmbira intebe
Umuraperi 50 Cent yagaragaje ko yatangajwe no kuba Beyoncé yaratangiye ibitaramo bye bizenguruka Isi yise 'Cowboy Carter tour' aririmbira intebe gusa.
Ibi ni nyuma y'uko TMZ itangaje ko ubwo Beyoncé yataramiraga muri SoFi Stadium ku wa 28 Mata i Los Angeles, California, imyanya myinshi yarimo ubusa.
Ibi bitaramo bya Beyoncé bikaba bizakomereza mu Burayi mu bihugu nk'Ubwongereza aho afite ibitaramo bitandatu, mu Bufaransa n'ahandi.
Amakuru akaba yemeza ko Beyoncé yifuza kwimukira mu Bwongereza kugira ngo azakore ibitaramo bye mu Burayi ariho aba.
Amaarae aremeza ko Shatta Wale nta muntu wamwigezaho
Umuhanzikazi wo muri Ghana Amaarae yashimangiye ko Shatta Wale nta wundi muhanzi wo muri Ghana wamugereranya nawe kuko we yihariye cyane.
Ubwo Amaarae yari mu gitaramo yari yayoboye mu kabari ka Public Bar muri Osu, yakinnye indirimbo 'Freedom' ya Shatta Wale arangije amuvugaho amagambo meza yemeza ko ari we muhanzi udakorwaho, ibyateje impaka bemeza ko yashyizemo amarangamutima cyane.
Rema yamenye ibanga ryo guturisha ababyeyi bo muri Nigeria
Umuhanzi wo muri Nigeria Rema, yahamije ko ababyeyi bo muri Nigeria batajya bagira inama abana babo y'icyo gukora mu gihe hari icyo bazana mu rugo (bahahira urugo).
Ibi yabigarutseho ubwo yari kumwe na Enzo ukoresha urubuga rwa You Tube, amubaza niba atashyiraho Tatuwaje nk'iyo afite, ariko Enzo amubwira ko nyina atabikunda.
Enzo yabwiye Rema ko mama we yamubwiye nabi ubwo yishyiragaho imisatsi, amubwira ko rwose nyina abonye yashyizeho tatuwaje yamutonganya cyane.
Ibi nibyo byatumye Rema amubwira ko akwiye kubanza akiyubaka agashaka amafaranga akajya agira icyo ajyana mu rugo kuko ababyeyi bo muri Nigeria iyo babona hari icyo uzana mu rugo batakugira inama y'icyo ukwiye gukora.