Davido akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga
Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, akomeje kugarukwaho mu Isi y'imyidagaduro cyane cyane iwabo muri Nigeria ndetse ateza n'impaka z'urudaca ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amagambo ari kugenda atangaza.
Intangiriro yo gutigisa imbuga nkoranyambaga kwa Davido byatangiye ku wa 18 Mata 2025 ubwo yashyiraga hanze album ya Gatanu yise "5ive".
Yaje gutangariza 'Apple Music' ko ari we muntu wenyine rukumbi utuma imyidagaduro yo muri Nigeria ishyuha, kuko iyo acecetse gato bihita bikonja.
Yavuze ko ibi yabibonye mu Ugushyingo 2022 ubwo yapfushaga umwana we akamara igihe acecetse cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma aza kugaruka muri Werurwe 2023 ubwo yatangazaga album ye ya kane yise 'Timeless'.
Yavuze ko mu gihe yamaze atavuga ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakomezaga kumwinginga bamusaba ko yakongera akagaruka ariko we agakomeza akicecekera.
Muri icyo kiganiro kandi, yemeye ko ibihangange byo muri Amerika nka Gunna, Young Thug na Chris Brown bamurenze muri Trap na R&B, ariko ko atagereranywa n'uwo ari we wese iyo bigeze muri Afrobeats.
Yasobanuye ko ari umuhanga cyane muri Afrobeats, ari yo mpamvu yibanda kuri iyo njyana ndetse akaba ari na yo akora igihe cyose iyo akoranye n'abahanzi bakora izindi njyana.
Aganira kandi n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, Egungun, yatangaje ko abona muri Nigeria batamuha agaciro akwiye ku bw'ibyo yakoreye umuziki wabo, akemeza ko biterwa n'urwango bamwe bamufitiye.
Yavuze ko mu myaka 15 amaze mu muziki yagize uruhare rukomeye kugira ngo ube ugeze ku rwego uriho none.
Ati "Nabayeho ndwanirira uruganda rw'umuziki mu myaka 15, ariko igitangaje ni uko abantu batampa indabo zanjye nkwiye."
Ni mu gihe kandi yongeye kwikoma bikomeye guverinoma ya Nigeria agaragaza ko ifite imikorere idahwitse habe na gato.
Yanenze abayobozi b'iki gihugu cyane, icyakora agaragaza ko Igihugu cyabo kirengerwa n'uruganda rw'imyidagaduro rukora neza, naho ubundi ngo Igihugu cyaba kitazwi.
Davido kandi, yavuze ko Chris Brown bafitanye indirimbo zirenga 20 kandi ko bari gutegura album bahuriyeho izasohoka bitarenze umwaka utaha bakazanayikorera ibitaramo muri Afurika no mu Burayi.
Yemeje ko azafasha Chris Brown mu bitaramo bizenguruka Isi arimo gukora yise Breezy Boy, dore ko igitaramo aheruka gukorera muri Afurika y'Epfo atamutengushye.
Ku rundi ruhande kandi, Davido yahaye umugore we Chioma imodoka yo mu bwoko bwa Marcedes-Benz G-Wagon amwifuriza isabukuru y'amavuko kuri uyu wa 30 Mata aho yari yagize imyaka 30.
Davido akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga


Kinyarwanda
English
Swahili









