issa
Urupfu rwa Adolf Hitler rwatangajwe ku i tariki yo kwizihiza umunsi w’Umurimo

May 1, 2025 - 16:35
 0

Adolf Hitler yapfuye ku i tariki ya 30 Mata 1945, ubwo yiyahuriraga mu gihome cye cya nyuma (bunker) i Berlin, afatanyije n’umugore we Eva Braun mu gihe ingabo z’Abasoviyeti zari zimaze kugota umurwa mukuru w’Ubudage.

Urupfu rwa Adolf Hitler rwatangajwe ku mugaragaro ku i tariki ya 1 Gicurasi 1945, umunsi umwe nyuma y’uko yiyahuye ku ya 30 Mata. Iryo tangazo ryatanzwe na Karl Dönitz wari wasimbuwe na Hitler nk’umukuru w’igihugu cy’Ubudage.

Mu ijambo ryaciye kuri radiyo y’igihugu, Ubudage bwatangaje ko Hitler yapfuye “arwana ku Budage bwe,” nubwo ukuri kw’uko yiyahuye bwamenyekanye neza nyuma, igihe cy’intambara kirangiye.

Ubusanzwe Uyu mugabo Yavutse ku ya 20 Mata 1889 i Braunau am Inn muri Austria.

Mu buto bwe, yifuzaga kuba umuhanzi, ariko yangirwa kwinjira mu ishuri ry’ubugeni i Vienna. Yaje kwinjira mu ngabo z’Ubudage mu Ntambara ya Mbere y’Isi, aho yakomeretse ku rugamba.

Nyuma y’intambara, yinjiriye muri politiki, ahagana mu 1919, aba umwe mu bashinze ishyaka rya NSDAP (Parti Nazi), ryaje kumenyekana cyane. Yanditse igitabo Mein Kampf ari muri gereza, agaragaza imitekerereze ye y’ivangura, ubutegetsi bw’igitugu, n’amahitamo y’amoko.

Uyu mugabo yaje kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubudage mu 1933, nyuma aza gufata ubutegetsi bwose. Ku ya 1 Nzeri 1939, yategetse igitero kuri Pologne, gitangiza Intambara ya Kabiri y’Isi.

Hitler yamenyekanye cyane kubera politiki y’ivangura yakurikiranyeho jenoside y’Abayahudi (Holocaust), aho abarenga miliyoni 6 bishwe. Yarangije ubuzima bwe mu gihe ubutegetsi bwe bwari bumaze gusenyuka burundu, ubwo intambara yari igeze ku musozo.

May 1, 2025 - 17:15