issa
Etincelles FC yahagaritse Seninga Innocent wanyoye ibisindisha

May 1, 2025 - 16:29
 0

Ikipe ya Etincelles FC yahagaritse umutoza wayo mukuru, Seninga Innocent.

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025, nibwo umutoza Seninga Innocent yahagaritswe nyuma y'ibyo ashinja kuva yatangira umwuga w'ubutoza.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko ikipe ya Etincelles FC irimo gushinja uyu mutoza kuva mu mwiherero w'iyi kipe akajya gunywa ibisindisha ndetse akagenda nta muntu abwiye. Ijoro Seninga Innocent yasohotseho ni tariki 30 Mata 2025.

Iki kintu cyatumye Seninga Innocent ahagarikwa byamuvuzweho ubwo yatozaga ikipe ya Sunrise FC ndetse bikababaza cyane ubuyobozi biza gutuma asezererwa.

Uyu mutoza bivugwa ko agira akantu ko gukunda guta akazi akenshi akajya gushaka ibyo kunywa ndetse bigateza umwuka mubi mu ikipe ari nabyo bituma ikipe nyinshi zimwirukana atari uko ari umutoza mubi ahubwo hanze y'ikibuga kwihangana byamunaniye.

Seninga Innocent yafashe akazi ko gutoza ikipe ya Etincelles FC ubwo uyu mwaka wa 2025 watangiraga ndetse ikipe yari amaze kugira icyo ayifasha. Etincelles FC iri ku mwanya wa 11 n'amanota 29.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Etincelles FC yahagaritse Seninga Innocent wanyoye ibisindisha

May 1, 2025 - 16:29
May 1, 2025 - 16:31