issa
Kigali: Abamotari bongerewe parikingi

Kigali: Abamotari bongerewe parikingi

May 1, 2025 - 16:26
 0

Ku wa 30 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali habaye inama yahuje abamotari, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda na RURA.

Iyi nama yaje nk'igisubizo isiga abakora umwuga wo gutwara abantu n'ibintu kuri moto (Abamotari), bafite akamwenyu ku masura, bigaragarira mu bo twaganiriye nabo.

Imwe mu myanzuro bavuga ko yabanyuze, harimo kuba baragabanyirijwe amande batangaga ku makosa akorwa mu muhanda ndetse n'igihe cyo kuyatanga cyavuye ku minsi 3 ikaba 30.

Muri iyi nama abamotari babwiwe ko ntawe uzongera kurenza amande y'ibihumbi 10 Rwf ku makosa bakora mu muhanda.

Umwe mu bo twaganiriye wahawe izina rya Mugabo, yavuze ko bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wumvise ibibazo byabo akohereza intumwa ngo zibikemure.

Yagize ati "Turashimira umusaza! Perezida Paul Kagame. Ibi ni we wabikoze yatwumvise yohereza intumwa none ubu turishimye! Ubu nanagutwarira ubuntu!"

Uretse ibijyanye n'amande abamotari bacibwa, bari bafite n'ikibazo cya parikingi, ibyatumaga bakura ndetse bakageza abagenzi ahatemewe bakagwa mu makosa. Mu gusubizwa ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwabamenyesheje ko kuri ubu hongewe parikingi 13 zizanga izari zihari.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Kigali: Abamotari bongerewe parikingi

May 1, 2025 - 16:26
May 1, 2025 - 16:51