Gakenke: Inzego z’umutekano zateye ibiti 2000 bivangwa n’imyaka
Kuri wa 2 Ukuboza 2025, Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru zateye ibiti 2000 bwa hegitari 10 bivangwa n’imyaka.
Ibi byabereye mu mudugudu w’icyerekezo wa Kagano, Akagari ka Mwiyando, Umurenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke, aho abahatuye basabwe kubibungabunga kugira ngo bizarusheho gutanga umusaruro.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi uw’ingabo n’uwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, bakirwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Uwamahoro Marie threse aho yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’umuturage.
Ati “Dushima ibyiza mudahwema kutugezaho byaba ibirebana n’umutekano mukora nk’inshingano za buri munsi ndetse mukongeraho no kudufasha mu bikorwa bigamije iterambere by’abaturage. Turabizeza ko ibi biti mudutereye, tuzafatanya n’abaturage kubibungabunga bikaduha umusaruro ukwiye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibi biti bizafasha mu gukomeza ubutaka bw’ahari kubakwa uyu mudugudu kandi bikaba bizabungwabungwa kugira ngo bizatange amahumbezi ku batuye muri uyu mudugu.
“Tuzakomeza kwibukiranya akamaro k’igiti bityo buri wese bizarusheho kumutera umuhate wo kwita kuri ibi biti bityo buri wese akazanezezwa n’umusaruro bizatanga igihe bizaba byakuze.”
Inzego z’umutekano zashimye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano kandi basabwa gukomeza ubwo bufatanye kuko umutekano ariwo nshingiro ya byose.
Kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bituma inzego z’umutekano zirushaho kugirirwa icyizere nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB. Aho mu bushakashatsi ngaruka mwaka bwa RGB, bwagaragaje ko Inkingi y’Umutekano n’ituze rusange by’abaturage byongeye kuza ku isonga n’amanota 90,02% uyu mwaka.


Kinyarwanda
English
Swahili









