issa
Ngoma: Ba-DASSO babiri barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta

Jul 16, 2025 - 21:22
 0

Abakozi babiri bo mu rwego rwunganira rwa DASSO bo mu Karere ka Ngoma, bakoraga ikizamini cya Leta cy’umwaka wa Gatandatu mu bakandi bigenga, barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta.

Aba ba DASSO uko Ari babiri, barakekwaho gukopera ibi bizamini bya Leta, nyuma yo kwinjirana telefone aho babikoreraga.

Iki gikorwa cyabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru kuri site ya ASPEK aho aba ba DASSO bakoreraga ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.

Amakuru avuga ko ubwo ibizamini byatangiraga, aba bakozi babiro n'uru rwego binjiranye telefone bashyizemo AI kugira ngo baze kuyikoresha ibahe ibisubizo ku bizamini bya Leta bari barimo.

Umutangabuhamya yavuze ko batahuwe.

ubwo batangiraga kuyikoresha ariko ntibirukanwa ahubwo bemererwa gukomeza gukora ibizamini kugira ngo baze kubwirwa ko bazafatirwa ibihano na NESA ibizamini birangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye kimwe mu bitsngaza makuru ko aya almakuru y’aba ba-DASSO bayamenye ariko ko batari babona raporo yanditse y’abakuriye site iri gukorerwaho ikizamini.

Aba bakozi ba DASSO uko ari babiri kuri ubu bakomeje ibizamini bya Leta mu gihe bategereje kuzahabwa ibihano na NESA ndetse n’ibindi bazahabwa mu kazi kabo.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 nibo bitabiriye ibizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2025 barimo 149.134 bigaga mu cyiciro rusange n’abandi 106.364 bigaga mu mashuri yisumbuye.

Jul 16, 2025 - 21:32