issa
Nyagatare: Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe

Feb 26, 2026 - 21:25
 0

Mu butumwa bwatangiwe mu Bukangurambaga bwabereye kuri sitade ya Nyagatare kuwa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, urubyiruko rwasabwe gukunda Igihugu no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye bagaharanira kwigira.

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ziri mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, ruvuga rwasobanukiwe n'inshingango rufite mu kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu ndetse n'umugabane w'Afurika nyuma y'ibiganiro bagejejweho mu Bukangurambaga bwateguwe n'abagize Umuryango wa Pan African movement muri Kaminuza zikorera  mu karere ka Nyagatare.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na UKWELITIMES, nyuma y'Ubukangurambaga bwateguwe n'urubyiruko na bagenzi bibumbuye mu muryango Pan African movement ukorera muri za Kaminuza zo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko impanuro bahawe zizabafasha mu guharanira kwigira.

Iradukunda Patrick ni umwe muri urwo rubyiruko aragira ati" Ubu bukangurambaga bwarimo ibiganiro byadufashije ko Abanyarwanda n'Abanyafurika turi abantu bashoboye kandi ko kwigira bishoboka tudategereje ko abo twita abagiraneza badufasha. Icyo niyemeje ni ugukora cyane kandi tukegera barumuna bacu nabo tukabatoza gukunda Igihugu nkuko twabikanguriwe."

Uwitonze Clementine avuga ko biteguye guteza imbere Igihugu bubakira ku mahirwe Igihugu cyabahaye.

Yagize ati " Urubyiruko turi amizero y'Igihugu, twumvise ko ari twe bayobozi b'ejo hazaza, kandi dufite amahirwe yo kugera ku byo twifuza kuko dufite Igihugu gifite abayobozi bakunda urubyiruko.Twiteguye kubaka Igihugu cyacu, kuko twahawe amahirwe yo kwiga tukabona ubumenyi, ubu u Rwanda n'Afurika nitwe bihanze amaso kandi twihaye Intego yo kwiteza imbere bityo Igihugu nacyo tukagiteza imbere."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yabwiye urubyiruko rwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare na East African University, ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye kandi bagaharanira gutoza abakiri bato gukunda Igihugu.

Yagize ati" Uburezi ni Inkingi ikomeye, niyo mpamvu batangiye mpera mu mashuri dufite mu Ntara yacu n'abagomba kubarera, tutabirebeye mu mibare gusa ahubwo tubirebeye mu ibyo dukuramo. Ntabwo nabura no kuvuga ku byo tumaze iminsi duhangana nabyo nk'inzoga zitujuje ubuzirange. Mwebwe abato hari igihe ushaka kuryoshya ariko iyo utabisobanukiwe ukabigwamo, bimwe bikaba n'icyaha gihanwa n'amategeko bikaba byakica n'ubuzima bwawe."

Guverineri Rubingisa yakomeje ati" Nagira ngo mbasabe dufatanye tubyirinde muzabigiremo n'uruhare. Twige twubake Igihugu, aya mahirwe mbabwira arahari, nababwiye amashuri menshi muri iyi Ntara, ubuhari Imishinga nubwo tuzayibaganirizaho, nuko hari Imishinga myinshi ikeneye abayikoramo."

Guverineri Rubingisa yunzemo ati" Mujya mwumva Imishinga yuhira muri aka karere, hari mu buhinzi cyangwa inganda ziciriritse, hari amahirwe menshi abakuru batagize ariko mwebwe muyafite uyu munsi. Mudukoreshe mutubaze, tujye muri za Kaminuza dufatanye tujye mu Mashuri twigishe abakiri bato dukoresheje izo mbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba."

Mu Ntara y'Iburasirazuba hari amashuri yisumbuye 700 hakaba Kaminuza n'amashuri makuru ya Leta bigera kuri bitandatu mu gihe harimo Kaminuza enye zigenga..

Ubwo bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti " Duharanire Ubumwe, Agaciro no Kwigira kw'Afurika."

Feb 26, 2026 - 22:02