issa
Zambia yahagaritse inkunga ya miliyari imwe y’amadolari yendaga guhabwa na Amerika

Feb 27, 2026 - 07:54
 0

Igihugu cya Zambia cyahagaritse amasezerano y’imyaka itanu cyari gifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guhabwa inkunga ya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika yari igamije guteza imbere serivisi z’ubuzima, nyuma yo gusanga ayo masezerano yaraje guhuzwa n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro yari kujya acukurwa mu bice bitandukanye bya Zambia.

Ni amakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe serivisi z’ubuzima muri Zambia, zivuga ko ayo masezerano mbere ibihugu byombi biyasinyaho yari agamije kurwanya indwara zirimo SIDA na malariya, nyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaza gusaba ko ayo masezerano avugururwa.

Zambia ivuga ko nyuma y’ivugururwa ry’ayo masezerano yari agamije gufasha icyo gihugu mu nzego z’ubuzima, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zayashyizemo ubundi buryo buzajya bukoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro asanzwe acukurwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, ibintu Zambia ivuga ko ntaho bihuriye n’ubufasha yendaga guhabwa.

Umwe mu bayobozi bahagarariye serivisi z’ubuzima muri Zambia, Asia Russell, yanditse ku rubuga rwe rwa X avuga ko amasezerano icyo gihugu cyari cyasinyanye na Amerika yajemo kwikubira, avuga ko Amerika yashatse kubyaza inyungu icyo gihugu aho kugifasha yifashishije iyo nkunga ya miliyari imwe yendaga kugiha.

Si igihugu cya Zambia gusa muri Afurika cyanze inkunga ya Amerika, kuko mu 2025 Zimbabwe nayo yari ifitanye amasezerano na Amerika yo guhabwa miliyoni zirenga 367 z’amadolari y’Amerika. Iyo nkunga ntabwo Zimbabwe yigeze iyihabwa bitewe n’uko Amerika yayigoye iyisaba amakuru yose yo muri serivisi z’ubuzima, ibintu Zimbabwe yahakaniye kure.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Dr Jean Kaseya, yatangaje ko ashyigikiye ibihugu bya Afurika biri gufata imyanzuro ya nyuma mu kwirengera, bitagendeye ku gitutu cy’iyo nkunga Amerika iba yabyemereye.

Yagize ati “Turi inyuma y’ibihugu byacu byanga gushyirwaho igitutu cy’inkunga biba byemerewe n’amahanga ngo abikoreshe uko ashaka. Afurika tugomba kurinda amakuru yose yacu y’ibanga yo mu nzego z’ubuzima. Ikindi ni uko tugomba kwishakamo ibisubizo bidasabye ko tuvura abarwayi ari uko twatewe inkunga gusa, aho usanga abadutera izo nkunga atari ubundi bufasha baba baduha ahubwo ari inyungu baba badushakaho.”

Dr Jean Kaseya yavuze ko ibihugu bya Afurika byagakwiye kumva neza ibitera amahanga kumva byaha Abanyafurika inkunga, avuga ko izo nkunga akenshi ziba zigamije gusahura Afurika aho kuyubaka.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bitangiye gusaba ko ubufatanye mpuzamahanga bwubahiriza ubusugire bwabyo n’inyungu z’abaturage babyo mbere yo gushyira imbere ubufatanye bugamije impamvu zitandukanye.

Feb 27, 2026 - 08:16