Musanze: Yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Umugabo witwa Niyibizi Anselme w’imyaka 38 yasanzwe yapfiriye mu nzu iherereye mu Kagari ka Mbwe mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yiyahuye anyoye umuti wica udukoko ku bihingwa witwa Tiyoda.
Uyu mugabo amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe gito avuye mu igororero.
Abantu bageze ku murambo wa nyakwigendera mbere mu nzu yabagamo bavuga ko basanze iruhande rwe hari icupa rya Tiyoda ndetse umugore we yari yarahukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki Aimable Nsengimana, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza koko niba yiyahuye cyangwa hari ikindi cyamwishe.
Yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo barumenye ndetse bivugwa ko yanyoye Tiyoda ndetse bitaremezwa neza n’inzego zibishinzwe kubera ko kugeza ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe harebwe icyamwishe.”
Yakomeje avuga ko nyakwigendera hari hashize iminsi mike avuye mu Igororero kubera imyitwarire ye mibi.
Yasabye abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite aho kubiherana bikageza aho bibateza gufata imyanzuro aboneraho kwihanganisha umuryango wa wa nyakwigendera n’abaturanyi be.


Kinyarwanda
English
Swahili









