issa
Intare ziri muri Pariki y’Akagera zimaze kugera kuri 62

Aug 11, 2025 - 08:50
 0

Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu myaka 10 ishize intare ziyirimo zavuye kuri zirindwi ubu zigeze kuri 62.

Yagize iti “Hashize imyaka 10 Intare zongeye kugarurwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kubera ko hari hashize imyaka 20 zitabarizwamo, zakomeje kororoka kubera ko kugeza ubu zimaze kugera kuri 62.”

Mu mwaka wa 2015, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakiriye Intare zirindwi, zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Iyi Pariki y’Akagera yashinzwe mu mwaka wa 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.120, aho ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’Intare watangiye kwizihizwa mu 2013 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwazo, kumenya no kwita ku bibazo zihura nazo ndetse n’ibindi.

Aug 11, 2025 - 08:55