issa
Kuri APR FC, uyu ni umukino wo kwihimura! Umutoza wa APR FC avuga kuri Pyramids FC

Aug 11, 2025 - 09:48
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yatangaje ko bazakina na Pyramids FC umukino wo kwihimura.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y'umukino wa gishuti APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibite2-0 byose byatsinzwe na Mamadou Sy. Uyu mukino wabaye tariki 10 Kanama 2025.

Abderrahim Talib ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagarutse ku mukino bazakino na Pyramids FC wa CAF Champions League ariko Kandi anagaruka kuri uyu mukino bari batsinzemo Bugesera FC.

Uyu mutoza yashimiye abakinnyi be uko bitwaye ndetse ko bagiye gukomerezaho bakitegura imikino iri mu minsi iri imbere.

Yagize ati " Ndashimira abakinnyi bakoze uko bashoboye nubwo bari bafite umunaniro. Batsinze ibitego 2-0, kandi ni intsinzi ikomeye mu bijyanye n'imitekerereze. Ubu tugiye kwitegura icyumweru gitaha kugira ngo dutegure irushanwa rizaba ku i tariki 17 ndetse n’umukino tuzakina na Pyramids FC."

Umutoza wa APR FC, yavuze ku mikino ya CAF Champions League batomboyemo Pyramid FC. Yavuze ko afite ubunararibonye muri iyi mikino ndetse ko bazaba bafite amahirwe kugeza ku munota wa nyuma.

Yagize ati " Ku bijyanye na Champions League, mfite ubunararibonye bwinshi muri iri rushanwa. APR si ikipe nto, ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza, ubuyobozi bukomeye n’abafana benshi. Tuzakina dufite amahirwe kugeza ku munota wa nyuma. Kuva mu kwezi kwa cyenda tuzaba dufite imyitozo myiza ya tekiniki, tuzaba dufite imbaraga no guhangana ku rwego rwo hejuru."

Yakomeje agira ati " Kuri bo, bamaze gutsinda imikino itatu yose. Kuri APR, uyu ni umukino wo kwihimura. Tuzawinjiramo dufite imbaraga zose mu mutwe, ku mubiri no mu buryo bw'imikinire."

Abderrahim Talib yanagarutse ku bakunzi ba APR FC badafite icyizere abumvisha ko bishoboka ko bazitwara neza.

Yagize ati " Ku bafana badafite icyizere kubera ko batsinzwe inshuro eshatu, ubutumwa bwanjye buroroshye. Umupira w'amaguru ukinwa iminota 90, ntabwo ari ibintu biba byaranditswe mbere. Hari amakipe menshi atakaza ibikombe, nko mu gihe Paris Saint-Germain yatsindwaga na Chelsea mu gihe bose batekerezaga ko PSG izatsinda. Nsaba abafana b’Abanyarwanda kuza kudushyigikira kuko duhagarariye u Rwanda."

Yakomeje agira ati" Tuzakoresha imbaraga zacu zose, uburyo bw'imikinire, ubushake, n’ubwitange kugira ngo dushimishe abafana bacu. Iyo turi hamwe kandi dufatanyije, tuzagera kure."

Umutoza yatangaje ko anyuzwe n'ikipe ya APR FC ndetse n'abakinnyi afite kuko bakiri bato.

Yagize ati " Ku bijyanye n'ikipe yanjye, ndanyuzwe cyane. Mfite abakinnyi bakiri bato tumaze gukorana ukwezi kumwe gusa, ariko hari intambwe bamaze gutera mu myitwarire, mu bumenyi bw'umupira, no mu mbaraga z’umubiri. Ndashimira abayobozi banjye Generali James, Generali Mubarakh, na Generali Vincent, ku bwo kunyizera."

Abderrahim Talib yemeje ko ari muri APR FC kugira ngo ahindure ibintu ndetse afashe n'ikipe y'igihugu.

Yagize ati " Ndi hano muri APR kugira ngo mpindure imyumvire y’abakinnyi no gufasha ikipe y’igihugu. Ubu mfite intego ebyiri: kwitwara neza mu irushanwa ryo ku i tariki 17, hanyuma tugategura urugendo muri Zambia nubwo tuzaba tutari kumwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu. Ariko twateguye amakipe abiri afite urwego n’ubushake turi hamwe."

Yakomeje agira ati " Ndishimye cyane kandi numva ndi mu rugo hano muri APR FC. U Rwanda nararumenye, ni igihugu cyiza, gikeye, gifite imisozi myiza. Abantu bafite imyumvire igezweho, ku buryo udashobora gutekereza ko uri muri Afurika. Nahawe ikaze n’abantu benshi, kandi ni yo mpamvu numva meze neza hano."

Abderrahim Talib afite icyizere cyo gusezerera Pyramids FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373