
Ikipe ya Real Madrid na Bayern Leverkusen imitima yazo yahagaze
Ikipe ya Real Madrid ikina Shampiyona ya Esipanye ndetse na Bayern Leverkusen ikina shampiyona y’ubudage, imitima yahagaze kubera umutoza, Xabi Alonso.
Ikipe ya Real Madrid bivugwa ko umwaka utaha izaba itakiri kumwe n’umutoza Carlos Anceloti nubwo amasezerano ye yagombaga kurangira mu meshyi ya 2026. Amakuru arimo kumwerekeza mu ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma yuko umutoza Dorival Junior arimo kwitwara nabi.
Ikipe ya Bayern Leverkusen kugeza ubu irimo gutozwa na Xabi Alonso ndetse aheruka kuyihesha igikombe cya Shampiyona y’ubudage nyuma y’imyaka irenga 60 itabasha kugikozaho imitwe y’intoki. Uyu mutoza yahinduye byinshi ndetse iyi kipe n’uyu mwaka irimo kwitwara neza cyane.
Imitima y’abakunzi b’aya makipe yombi kugeza ubu yahagaze kubera Xabi Alonso.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru gikomeye ku mugabane w’iburayi ndetse gikunda kwandika amakuru yo mu gihugu cya Esipanye, Mundo Deportivo, kivuga ko kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe 2025, nibwo Xabi Alonso aratangaza ahazaza he.
Iki kinyamakuru kivuga ko Xabi Alonso mu kiganiro n’itangazamakuru azakora ku isaha ya saa mbili z’ijoro gitegura umukino Bayern Leverkusen izakinamo na Bochum kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2025, nibwo azatangaza niba azongera amasezerano muri Bayern Leverkusen cyangwa azerekeza muri Real Madrid gusimbura Carlos Anceloti.
Ubuyobozi bwa Bayern Leverkusen burimo CEO Fernando Carro ndetse na Simon Rolfes, butewe ubwoba na Xabi Alonso ariko bwatangaje ko bwateguye kuzamura amafaranga y’umushahara bwaherezaga uyu mutoza kugirango barebe niba yaguma muri iyi kipe ariko biragoye kuko Real Madrid iramwifuza cyane.
Byern Leverkusen kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’ubudage irarushwa amanota 6 gusa na Bayern Munich iri ku mwanya wa mbere n’amanota 62. Ikipe ya Real Madrid nayo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 60 inganya na FC Barcelona iri ku mwanya wa mbere.
Xabi Alonso utoza Bayern Leverkusen